Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Conflict & Security

Amasasu ya Mag yarimo amanuka mu Kabanju nk’imvura.

Bruce Bahanda by Bruce Bahanda
July 10, 2025
in Conflict & Security
0
Ibivugwa mu nshe z’u Lurenge ahongeye kumvikana ibiturika.
94
SHARES
2.4k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Amasasu ya Mag yarimo amanuka mu Kabanju nk’imvura.

You might also like

Byinshi ku ngabo za FARDC, FDLR na Wazalendo zoherejwe mu duce du tatu two mu misozi ya Rurambo.

Icyo uruzinduko rwa Commandant secteur mu Bibogobogo rugamije.

Uko i Mulenge byifashe n’uduce FDLR n’Ingabo za RDC zagaragayemo.

Mu gace ka Kabanju gaherereye mu majy’Epfo ashyira uburengerazuba bwa komine ya Minembwe, kabereyemo imirwano ikomeye iyo bivugwa ko yari yo gusubiranamo kwa Mai-Mai-Biroze-Bishambuke yonyine.

Ahagana ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kane tariki ya 10/07/2025, ni bwo iryo subiranamo ry’abarwanyi bo mu mutwe wa Mai-Mai-Biroze-Bishambuke ryabaye.

Minembwe Capital News amakuru yamenye kuri iyi mirwano ni uko yaguyemo abarwanyi babiri bo muri uyu mutwe.

Ni imirwano amakuru akomeza avuga ko yamaze umwanya munini, kuko yatangiye igihe c’isaha z’amanywa igeza igihe cy’umugoroba wajoro.

Nyamara kandi muri iyi mirwano, yumvikanyemo uguturika kw’intwaro ziremereye n’izoroheje, ahanini ngo humvikanaga imbunda yo mu bwoko bwa Mashin Gun.

Ubuhamya twahawe bugira buti: “Abapfulelo mu Kabanju bakoroganye, benderaho bararasana. Amasasu ya Mashin Gun yarimo amanukira muri ako gace nk’imvura.”

Binavugwa kandi ko impande zari zihanganye zo muri uyu mutwe, zageze aho zireka imbunda, ubundi ngo zikoresha imihoro zitangira gutemana.

Ati: “Bageze na ho batemana, imbunda bazirambika hasi.”

Ku rundi ruhande, ku munsi w’ejo hashize tariki ya 09/07/2025, aba barwanyi basubiranyemo barwana akanya gato mu Kabanju, ariko ngo bidakanganye.

Isubiranamo ryabo rikomeye, riheruka kuba mu mpera z’ukwezi gushize no mu cyumweru cya mbere cy’uku kwezi kwa karimdwi, aho ryabereye i Gasiro ndetse kandi n’aha mu Kabanju. Icyo gihe ryanaguyemo abantu babarirwa kuri batanu, barimo n’umugore warufitanye isano rya bugufi na Col-Ngomanzito umuyobozi mukuru w’uyu mutwe wa Mai-Mai-Biroze-Bishambuke, ubarizwa mu cyiswe Wazalendo. Abandi n’abo batari bake barakomereka.

Tags: Amasasu nk'imvuraKabanjuMagYamanuka
Share38Tweet24Send
Bruce Bahanda

Bruce Bahanda

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Recommended For You

Byinshi ku ngabo za FARDC, FDLR na Wazalendo zoherejwe mu duce du tatu two mu misozi ya Rurambo.

by Bruce Bahanda
July 12, 2025
0
Byinshi ku ngabo za  FARDC, FDLR na Wazalendo zoherejwe mu duce du tatu two mu misozi ya Rurambo.

Byinshi ku ngabo za FARDC, FDLR na Wazalendo zoherejwe mu duce du tatu two mu misozi ya Rurambo. Grupema zibiri iya Runingu n'iya Kigoma ziherereye muri teritware ya...

Read moreDetails

Icyo uruzinduko rwa Commandant secteur mu Bibogobogo rugamije.

by Bruce Bahanda
July 12, 2025
0
Icyo uruzinduko rwa  Commandant secteur mu Bibogobogo rugamije.

Icyo uruzinduko rwa Commandant secteur mu Bibogobogo rugamije. Commandant secteur wungirije, uruzinduko yagiriye mu Bibogobogo agace gatuwe cyane n'Abanyamulenge, rugamije ahanini gukora controle cyangwa se ibarura ry'abasirikare ba...

Read moreDetails

Uko i Mulenge byifashe n’uduce FDLR n’Ingabo za RDC zagaragayemo.

by Bruce Bahanda
July 12, 2025
0
Uko i Mulenge byifashe n’uduce FDLR n’Ingabo za RDC zagaragayemo.

Uko i Mulenge byifashe n'uduce FDLR n'Ingabo za RDC zagaragayemo. Nyuma y'aho i Mulenge ho muri Kivu y'Amajyepfo hakomeje kuvugwa ibitero byenda kuhagabwa, hari uduce ihuriro ry'Ingabo za...

Read moreDetails

RDC: Abavugwa mu mugambi wo gushaka guhirika ubutegetsi bwa Tshisekedi.

by Bruce Bahanda
July 10, 2025
0
RDC: Abavugwa mu mugambi wo gushaka guhirika ubutegetsi bwa Tshisekedi.

RDC: Abavugwa mu mugambi wo gushaka guhirika ubutegetsi bwa Tshisekedi. General Christian Tshiwewe Songesa n'abagenzi be batatu batawe muri yombi kubera gukekwaho gushaka guhirika ubutegetsi bwa perezida Felix...

Read moreDetails

Byakaze, uwahoze ari umugaba mukuru w’ingabo za RDC, ari mu mazi abira.

by Bruce Bahanda
July 10, 2025
0
Byakaze, uwahoze ari umugaba mukuru w’ingabo za RDC, ari mu mazi abira.

Byakaze, uwahoze ari umugaba mukuru w'ingabo za RDC, ari mu mazi abira. General Christian Tshiwewe wahoze ari umugaba mukuru w'Ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo yatawe muri...

Read moreDetails
Next Post
Ikibuga cy’indege cya Goma kirimo gukorwa neza.

Ikibuga cy'indege cya Goma kirimo gukorwa neza.

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • History
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge Abaturage AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?