Amasasu yavugiye mu isoko rya Rubanga yateje igihombo gikomeye ku bacuruzi
Isoko rya Rubanga riri muri teritwari ya Uvira, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, ryazindutse mu mvururu kuri uyu wa mbere tariki ya 01/12/2025, ubwo amasasu yavugaga bikomeye, ibintu byateye panike mu baturage ndetse binateza igihombo gikomeye ku bacuruzi.
Amakuru yizewe avuga ko ayo masasu yaturutse mu mirwano yabaye hagati ya Wazalendo n’ingabo za FARDC, ndetse n’ingabo z’u Burundi. Iyo mirwano itunguranye yahungabanyije ubucuruzi, abacuruzi barahunga basiga ibicuruzwa byabo byaje kwibwa no gusahurwa.
Abacuruzi bamwe baganiriye n’itangazamakuru batangaje ko bahuye n’igihombo cyinshi. Umwe yagize ati: “Twari dutangiye umunsi nk’ibisanzwe, amasasu atangira kumvikana abantu bariruka. Twasize byose, ibicuruzwa bimwe byasahuwe, ibindi birangirika.”
Kugeza ubu, nta makuru arambuye aratangazwa ku byateye iyo mirwano, ndetse nta raporo yemeza niba hari abaguye cyangwa abakomeretse. Ubuyobozi bw’isoko n’inzego z’umutekano ntibaragira icyo batangaza ku mugaragaro.
Abaturage barasaba ubuyobozi kongera imbaraga mu gucunga umutekano, kuko ibibazo by’umutekano muke bikomeje guhungabanya ubuzima bwabo n’ubukungu bw’akarere.






