Amasasu yumvikanye ku munsi w’ejo hashize i Gatobwe hatanzwe umucyo wayo.
Ahar’ejo i Gatobwe muri Kivu y’Amajy’epfo, humvikanye urusaku rw’imbunda, ariko rwumvikanye nyuma y’uko inkuba yarimaze gukubita yica abasirikare ba Repubulika ya demokarasi ya Congo (FARDC) babiri n’inka z’Abanyamulenge, nk’uko amakuru ava muri ibyo bice abivuga.
Iy’inkuba yakubise ahagana mu masaha y’igicamunsi cyo ku Cyumweru tariki ya 08/12/2024 yica abasirikare ba FARDC babiri.
Nyuma y’uko iyi nkuba ikubise abasirikare babiri bagahita bitaba Imana ako kanya, baganzi babo bahise batangira kurasagura amasasu. Hari abumvise urwo rusaku rw’imbunda bavuga ko intambara yoba yabaye, ni mu gihe umutekano wo muri ibyo bice ukunze kuba uhagaze nabi ibihe byinshi.
Si abasirikare gusa, iyo nkuba yishe kuko yishe n’inka 6 z’Abanyamulenge zari ahitwa i Kagogo.
Minembwe.com yanamenye ko mu nka zapfuye harimo zibiri z’uwitwa Mbwaga mwene Buhene, izindi zine zikaba iza Gasosi wa Ruganwa.
Hagati aho umutekano wo muri ibyo bice uhagaze neza, nubwo umutekano waho uhinduka umunota ku wundi.