Amasezerano ya Addis-Abeba, kumutekano w’uburasirazuba bwa Republika ya Democrasi ya Congo, ngwagiye gushirwa mungiro.
Yanditswe na: Bruce Bahanda, kw’itariki 15.06.2023, saa 10:35Am, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Huang Xia, Intumwa idasanzwe y’umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye mu biyaga bigari, kumunsi w’ejo yari mubiganiro bigamije gusuzuma amasezerano ya Addis Abeba na minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’ibihugu byashyize umukono kurayo masezerano.
Ibi biganiro byabahurije i Kinshasa, babiganiriyeho kuburambuye kumunsi w’ejo hashize tariki 14.06.20203 gusa amasezerano ya Addis Abeba yatewe ho umukono nibihugu byomukarere tariki ya 22.02.2022.
Nkuko byamaze kuja ahagaragara amakuru dukesha Radio Okapi, byavuzwe ko kumunsi w’ejo hashize bahurije hamwe kugira ngwa masezerano ya Addis Abeba agamije kugarura amahoro arambye mu burasirazuba bwa RDC ashirwe mungiro.
Ibi biganiro byahuje umuhuzabikorwa mushya w’ikigo cy’igihugu gikurikirana Amasezerano ya Addis Abeba, Alphonse Ntumba Luaba n’intumwa idasanzwe y’umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye mu karere k’ibiyaga bigari, Huang Xia.
Abo bantu bombi bashimangiye ko hagomba kwitabwaho kubahiriza ibyo ibihugu byashyize umukono kuri aya masezerano ya Addis Abeba ko bikwiye gukirikizwa vuba.
Ati: “Intego y’uru ruzinduko ni ukuganirira hamwe kugira ngo turebe uko twashimangira aya masezerano, uburyo bwo kuyasubiramo mugihe bibaye ngombwa ariko cyane nu guharanira ko amahoro, n’umutekano n’iterambere byagaruka muburasirazuba bwa Republika ya Democrasi ya Congo. Kugira ngo ibihugu byose byashyize umukono ku masezerano y’ibanze byubahirizwe kandi bitange raporo ku byo biyemeje.”
Ibi nibyo yarimo asobanurira abanyamakuru bwana Ntumba Luaba umuhuzabikorwa w’ikigo cy’igihugu gishinzwe kugenzura aya masezerano, ya Addis-Abeba.
Yibukije kandi ko ibyo biyemeje ko byakozwe n’abashyize umukono ku masezerano ya Addis-Abeba.
Ati: “Muri ibyo biyemeje, harimo kubahiriza ubusugire bwa buri gihugu, kutivanga no kubahana. Tugiye rero kwita cyane kubyo iyi mihigo kugira ngohabe kuyubahiriza hanyuma twongere dushyireho kwizerana binyuze muri urwo rwego. Duharanira kugarura amahoro arambye.”