Amashusho ya Baltasar yatumye hirukanwa abanyeshuri 5 burundu muri Kivu y’Amajy’epfo.
Ishuri rya Secondaire(ishuri ryisumbuye) rya Lycèe de Kamangala riherereye mu bice byo muri teritware ya Walungu muri Kivu y’Amajy’epfo, ryirukanye abanyeshuri 5 bafashwe bareba amashusho y’urukozasoni ya Baltasar Ebang Engonga wo muri Guinea Equatorial.
Baltasar yahoze ayoboye urwego rukora iperereza ku byaha bimunga ubukungu mu gihugu cya Guinea Equatorial, ni we uherutse gushyira hanze amashusho y’urukozasoni, asambana n’abagore babategetsi bo muri iki gihugu.
Ni amashusho, ubwo yajyaga hanze yagaragaje ko Baltasar yaryamanye n’abagore bagera kuri 400.
Umwe mu bayobozi bayoboye iri shuri rya Lycèe de Kamangala yatanze ubusobanuro ko abanyeshuri batanu birukanywe burundu kubera ko bafashwe bareba amashusho y’urukozasoni ya Baltasar mu gihe cy’amasomo, ndetse ngo na mwalimu yari imbere yabo arimo kwigisha.
Asobanura ko barebaga ayo mashusho muri telephone yumwe muri abo banyeshuri.
Amakuru avuga ko iki cyemezo cyafashwe mu Cyumweru gishize.
Aba bana bose biga mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye, birukanwe hagendewe ku mategeko y’iki kigo agenga imyitwarire y’abanyeshuri.
Igitangaje ku mbugankoranyambaga izina Baltasar Engonga riracyakomeje kuvugwa cyane, mu gihe ayo mashusho ye yayashizwe hanze mu byumweru bitatu bishize.
Agaragaza ko yagiye asambanya abagore batandukanye benshi, barimo ababakomeye muri iki gihugu.
Amakuru atandukanye yagiye ava mu gihugu cya Guinea Equatorial, yavuga ko amashusho ya Baltasar yagiye hanze bikozwe nkana n’inzego z’ubutasi zigihugu cye, mu rwego rwo kwanduza izina rye nk’umuntu washoboraga kuba yasimbura perezida w’iki gihugu.