Amashusho Yatumye Kapiteni wa FARDC Akatirwa Igifungo cy’Imyaka 20
Kapiteni Buba Ambwa Jean Denis, umusirikare ufite ipeti rya Kapiteni mu Ngabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), yakatiwe igifungo cy’imyaka 20 muri gereza, nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kurenga ku mahame ngengamyitwarire n’amabwiriza agenga umwuga wa gisirikare.
Urukiko rwa gisirikare rwamuhamije icyaha cyo gufata no gukwirakwiza amashusho yafatiwe ku rugamba, igikorwa ubushinjacyaha bwagaragaje ko gishyira mu kaga umutekano w’ingabo n’imikorere yazo. Nk’uko byasobanuwe n’ubushinjacyaha, tariki ya 08/10/2025, mu gace gaherereye muri Ituri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Kapiteni Buba yari kumwe n’abandi basirikare bari mu mirwano ikomeye bahanganyemo n’inyeshyamba zo mu mutwe wa CRP wa Thomas Lubanga, afata amashusho akoresheje telefone igendanwa, nyuma akayashyira ku mbuga nkoranyambaga.
Ubushinjacyaha bwavuze ko icyo gikorwa gihabanye n’amabwiriza akomeye agenga imyitwarire y’abasirikare bari mu butumwa bw’akazi, cyane cyane mu bihe by’imirwano. Bwasobanuye ko gufata no gusakaza amashusho yo ku rugamba bishobora gutuma umwanzi amenya amakuru y’ingenzi ajyanye n’imyiteguro y’ingabo, aho ziri n’uburyo zikorana, bityo bigashyira mu kaga ubuzima bw’abandi basirikare n’umutekano w’igihugu muri rusange.
Nyuma yo gusuzuma dosiye, urukiko rwanzuye ko Kapiteni Buba Ambwa Jean Denis ahanishwa igifungo cy’imyaka 20 muri gereza, akamburwa ipeti n’amanota yose ya gisirikare yari afite, ndetse akanirukanwa burundu mu Ngabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Urukiko rwasobanuye ko iki cyemezo kigamije kuba isomo rikomeye ku bandi basirikare bose batubahiriza amahame n’indangagaciro z’umwuga wa gisirikare ku bushake.
Ku rundi ruhande, abunganizi be batangaje ko batanyuzwe n’icyemezo cy’urukiko, bavuga ko bazajurira mu nzego zisumbuyeho z’ubutabera.
Ibyaha Kapiteni Buba yahamijwe bibujijwe n’amabwiriza yihariye agenga Ingabo za FARDC yashyizweho na Minisiteri y’Ingabo i Kinshasa, abuza burundu umusirikare uri mu mirwano gufata cyangwa gukwirakwiza amashusho ayo ari yo yose, hagamijwe kwirinda ibyago by’umutekano no kurinda amabanga ya gisirikare.






