Amashya avugwa mu Rurambo yanabayemo agasenyaguro ku za Tshisekedi.
Ihuriro ry’Ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo ku munsi w’ejo ku wa kabiri tariki ya 27/05/2025, zahuye n’agasenyguro nyuma y’aho zisakiranye n’umutwe wa Twirwaneho n’uwa M23 mu misozi ya Rurambo.
Bikubiye mu makuru dukesha abaturiye iki gice cya Rurambo cyabereyemo imirwano ikomeye ariko iba akanya gato, nk’uko babibwiye Minembwe Capital News.
Ni imirwano yabaye ejo ku wa kabiri isaha zirindwi z’amanywa, aho yabereye neza mu gace kitwa mu Majaga ho muri Localite ya Gahororo mu Rurambo teritware ya.
Ubuhamya twahawe bugira buti: “Gahororo mu gace kayo kitwa mu Majaga, ejo habereye imirwano ikomeye. Gusa yabaye akanya gato hagati ya Twirwaneho n’ihuriro ry’ingabo za Congo.”
Ubu buhamya bukomeza buvuga ko uruhande rwa Leta rwayitakarijemo abasirikare bayo benshi ndetse banayamburirwamo imbunda ziremereye zirimo iya Mashin Gun n’izindi nyoya zo mu bwoko bwa AK-47.
Ati: “Twirwaneho yafashe Mashin Gun naza esemuji zitatu.”
Ku rundi ruhande hari amakuru avuga ko umu Mai Mai ufite ipeti rya General ko yaba yaraguye muri iyo mirwano witwa Rukemeta nubwo andi makuru avuga ko yakomeretse gusa.
Iyi mirwano yabaye ku munsi w’ejo ku wa kabiri, ije ikurikira Indi yabaye mu cyumweru gishize aho yo yabereye mu duce twa Kageregere no mu nkengero zatwo.
Kugeza ubu uyu mutwe wa Twirwaneho uracyagenzura hafi igice cyose cya Rurambo nubwo Ingobo z’u Burundi n’iza FARDC n’umutwe wa Gumino zifite utundi duce zibarizwamo.