Amateka ya Isiraheli, muri Operation ya Entebbe (Operation Yonatan).
Yanditswe n’a Bruce Bahanda, kw’Itariki 05/07/2023, saa 1:00Am, kumasaha ya Bukavu n’a Minembwe.
Operation Yonatan, izwi kandi kw’izina rya Operation Entebbe, bwari ubutumwa bugiye gukorwa n’ingabo za Isiraheli (IDF) kumabwiriza ya Leta ya Israeli. Nigikorwa cakozwe mukwezi kwa Gatandatu(6) umwaka wa1976.
Intego y’iyi operation kwari ugutabara abantu ba Israel bagera ku 117 bari bashimuswe nabagize abanzi ba Israel (Abadage) maze baza guhabwa ubufasha na leta ya Uganda yomuricyogihe barangije babafungira muri Uganda. Operation Yonatan, Ni Operation yahaye indi sura nshashya Igihugu cya Israel ndetse igafatwa nk’imwe muntwaro z’ikomeye z’igisirikare cya Isiraheli ndetse no kwisi hose.
Iyo Operation yanagize ingaruka nziza kugisirikare cya Israel kuko cyahise cyubahwa nabugingo nubu.
Nu butumwa bwakozwe ahantu hari ibilometero birenga 2.300 Israeli n’a Uganda ariko birangira habaye gutabara abari bagizwe imbohwe.
Muri icyo gikorwa, batatu(3) mubari bafashwe bugwate barapfuye.
Lt Col Yonatan (Yoni) Netanyahu, wari umuyobozi wa “Sayeret Matkal” bivuze KO ariwe waruyoboye umutwe w’ingabo zidasanzwe zishinzwe iperereza, mungabo za Israel (IDF), yiciwe muriyo Operation arinaho havuye ko iyo Operation bayimwitirira uyu akaba yaravukana na Minisitiri Benjamin Netanyahou. Buri tariki 27/06, baramwibuka zaburi mwaka.
Indege ya Air France yari itwaye abagenzi 248 hamwe n’abakozi 12 bari mu nzira iva ku kibuga cy’indege cya Ben-Gurion yerekeza i Paris ubwo yari ishimuswe, muri Atenayi, abo mwitsinda ryabaterabwoba 4 binjiye imbere mu ndege, 2 muri bo bari Abadage bifatanya n’abitwa aba Revolutionary, n’Abarabu 2 b’umutwe uharanira kubohoza Palesitine (PFLP-EO).
Nyuma yo guhaguruka, abo mumutwe w’iterabwoba bayobeje indege berekeza inzira yerekeza i Benghazi, muri Libiya, maze bongera lisansi mundege ndetse hari n’abandi bo mumutwe witerabwoba 3 bafatikanije nabo bomugihugu cya Libiya.
Indege yashimuswe bahise ba yerekeza ku kibuga gikuru cy’indege cha Uganda Entebbe.
Abatari Abayahudi cyangwa se Abisrael bararekuwe, abarekuwe batari Abayahudi barabantu 105, abasigaye b’Abayahudi, bajyanywe mu Uganda gufungirwayo.
Tariki 29/06/1976, abashimuse indege basabye ko kapiteni w’indege n’abakozi be barekurwa, ariko bahitamo kugumana n’aba Yahahudi gusa(Abisrael), Perezida wa Uganda, Idi Amin Dada, yashyigikiye ibyo byihebe kandi akorana nabo ibiganiro ndetse yongera nokuganira n’a leta ya Israel.
Aba bomumutwe w’itera bwoba berekanye ultimatum basaba ko imfungwa zabo 50, zifungiwe muri Israeli bafungurwa bitarenze ku ya 1/07/1976, bitabaye ibyo aba bari bajyanywe bunyago bose ngobicwe.
Nyuma gato igihe ntarengwa cya ultimatum cyongerewe kugeza ku ya 4/07.
Maze leta ya Israel yaje kwemeza gukora Operation kabuhariwe igamije kubohora abantu babo bari bashimuswe. Iyo Operation yabanjye kwitwa “Inkuba.”
Ubwo abashimuswe bari bamaze Icyumweru kimwe, maze mu ijoro ryo ku ya 4/07/, indege zine 4 zagisirikare cya Israel zirwanira mu kirere zituye ku kibuga cy’indege cya Entebbe homuri Uganda.
Ingabo za Israel bari mumubare wabantu 176 hamwe n’abayobozi ba Sayeret Matkal, ndetse na Paratrooper yomungabo za IDF, hari kandi n’a Brigade y’abasirikare ba Golani.
Hakaba nabandi barimo bakoresha imodoka ya Mercedes-Benz isa niya Perezida Idi Amin, Imodoka yamanuwe mu ndege hanyuma igana ahari nyubako yari ifungiwemo Abisrael. Ubwo nibwo Lt Col Yonatan Netanyahu yararashwe ahita apfa ubwo baribatangiye kurasanaho n’abasirikare ba Uganda. Muburyo butunguranye abasirikare ba Israel bagendesheje amaguru maze bafata abari bashinzwe kurinda gereza bose gusa murako kanya hishwe abashimuswe(Abisrael) batatu, abandi 6 barakomereka.
Umugore w’imyaka 75 nawe wari mubashimuswe wari woherejwe mu bitaro byaho mbere y’uko ubutumwa bw’ubutabazi butangira yarishwe kwitegeko rya Perezida Idi Amin.
Abakoze igikorwa cyo gushimuta Abisrael bose ndetse n’abasirikare bagera kuri 20 bo muri Uganda baguye muriyo Operation. Maze abari bagizwe imbohwe bimuriwe mu ndege y’Ingabo za Israel byihutirwa, bajyanwa muri Israeli, bakirwa n’imbaga y’abantu benshi maze Israel haba ibyishimo bitigeze biba nikindi gihe.
Maze abize batangira kwandika ibitabo hakorwa nububiko bwizo nyandiko, haba nogufata amashusho yuwo munsi ndetse haba nogutanga ubuhamya burimo namarangamutima y’ibyishimo.
Ibi twabikuye mukinyamakuru Israel Forever Fondation.