Amateka y’Umugambi wa Gen. Niyombare wo Guhirika Perezida Nkurunziza ku Butegetsi n’Impamvu Wapfubye
Mu myaka 11 ishize, u Burundi bwanyuze mu bihe bikomeye by’amateka yaranzwe n’imvururu za politiki n’umutekano muke, by’umwihariko mu mwaka wa 2015, ubwo habaga igerageza ryo guhirika ubutegetsi bwa Perezida Pierre Nkurunziza. Uwo mugambi wayobowe na Général-Major Godefroid Niyombare, wahoze ari umwe mu basirikare bakomeye kandi b’inkoramutima za Nkurunziza, ariko birangira upfubye, abasirikare bawugizemo uruhare bamwe barafungwa, abandi barahunga.
Général Godefroid Niyombare yari umwe mu bantu bizewe cyane na Perezida Nkurunziza. Yabaye Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Burundi kuva mu 2009 kugeza mu 2015, anaba Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubutasi (Service National de Renseignement – SNR) kugeza mu kwezi kwa kabiri 2015.
Icyakora, umubano w’aba bagabo bombi watangiye kuzamo agatotsi mu mpera za 2014, ubwo hatangiraga impaka zikomeye ku bijyanye na manda ya gatatu ya Perezida Nkurunziza. Abatavuga rumwe na we, barimo na bamwe mu basirikare bakuru, bavugaga ko kwiyamamariza indi manda byari binyuranyije n’Itegeko Nshinga n’Amasezerano ya Arusha yasinywe mu 2000, yashyize iherezo ku ntambara y’abenegihugu yari imaze imyaka myinshi.
Niyombare ubwe bivugwa ko yanditse raporo igaragaza ko kwiyamamaza kwa Nkurunziza byashoboraga guteza imvururu n’umutekano muke. Ibyo byaje gutuma akurwa ku buyobozi bw’urwego rw’ubutasi, ibintu byafashwe nk’ikimenyetso cy’ukutumvikana gukomeye hagati ye na Perezida.
Tariki ya 12/05/2015, Perezida Nkurunziza yagiye muri Tanzania mu nama y’Abakuru b’Ibihugu by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC). Bukeye bwaho, tariki ya 13/05/2015, Gen. Niyombare yatangaje kuri radiyo ko ubutegetsi bwa Nkurunziza buhiritswe, ashinja Perezida guteza igihugu umutekano muke no kutubahiriza Itegeko Nshinga.
Mu kiganiro yagiranye na Jeune Afrique mu 2017, Niyombare yasobanuye uko uwo mugambi wari wateguwe. Yavuze ko bari abasirikare amagana, barimo Abahutu n’Abatutsi, abasirikare bato n’abofisiye, bafite n’ibikoresho bya gisirikare birimo ibisasu bya burende. Tariki ya 13/05 mu gitondo cya kare, ngo bahurije hamwe ingabo, basuzuma intwaro n’ibikoresho, banaha ibimenyetso indi mitwe y’ingabo.
Ahitwa i Musaga, mu majyepfo ya Bujumbura, ni ho imirwano yatangiriye, ingabo z’abageragezaga guhirika ubutegetsi zigerageza kwinjira mu mujyi rwagati no gufata ibikorwaremezo bikomeye birimo Radio y’Igihugu n’ikibuga cy’indege.
Nubwo mu masaha ya mbere byagaragaraga ko umugambi ushobora gutsinda, ibintu byaje guhindura isura. Ingabo zari zishyigikiye Nkurunziza zahise zitangira kwisuganya, zigarura ibice byari byafashwe, ndetse zikomeza kugenzura ibikorwaremezo by’ingenzi.
Gen. Niyombare yavuze ko kubura ubufasha n’imodoka za gisirikare byari byateganyijwe byabaye imwe mu mpamvu zikomeye zatumye umugambi upfuba. By’umwihariko, yavuze ko ingabo zagombaga gufata ikibuga cy’indege zasubijwe inyuma kubera kubura ubufasha buhagije.
Yashinje kandi uwari Minisitiri w’Ingabo, Pontien Gaciyubwenge, kuba yaragize uruhare mu gutuma umugambi upfuba. Nk’uko yabitangaje, ngo Gaciyubwenge yagombaga guhuza ibikorwa by’ingabo no gutanga uburenganzira bw’itumanaho, ariko ntiyabikoze. Ahubwo, ngo hari amakuru yemezaga ko yaba yaraburiye Perezida Nkurunziza mbere y’uko ajya muri Tanzania, amuha amakuru ku mugambi wari uri gutegurwa.
Ibi byatumye abasirikare bari bashyigikiye coup d’état batabasha gukomeza imigambi yabo uko byari byateganyijwe, bityo ingabo za Leta zigarura ubuyobozi bwose mu minsi mike.
Nyuma y’uko umugambi upfubye, Gen. Niyombare n’abamwe mu bari bafatanyije bafashe icyemezo cyo guhunga igihugu. Yavuze ko yanyuze mu Kiyaga cya Tanganyika akerekeza muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, hashize iminsi itanu igerageza ryo guhirika ubutegetsi riburijwemo. Icyo gihe Leta y’u Burundi yari yatangaje ko yishwe, ariko nyuma amakuru yemeza ko yari akiriho yaje kujya ahagaragara.
Igerageza ryo mu 2015 ryakurikiwe n’ikorwa ry’iperereza rikomeye, ifungwa ry’abasirikare benshi, ndetse bamwe bakatirwa ibihano bikomeye. Igihugu cyakomeje kurangwa n’imvururu, imyigaragambyo n’ubwicanyi, bituma ibihumbi by’Abarundi bahungira mu bihugu by’abaturanyi.
Ibyabaye mu 2015 byabaye igice gikomeye cy’amateka ya politiki y’u Burundi, bigaragaza uko kutumvikana ku iyubahirizwa ry’amategeko n’amasezerano y’amahoro bishobora guteza umutekano muke. Byanasize isomo ku ruhare rw’ingabo muri politiki, n’ingaruka zigerageza ryo guhindura ubutegetsi hakoreshejwe imbaraga za gisirikare.
Nubwo imyaka ishize, iby’igerageza ryo guhirika Nkurunziza bikomeje kuganirwaho nk’igikorwa cyahinduye isura ya politiki y’u Burundi, rinagaragaza uko amakimbirane y’imbere mu butegetsi ashobora kugira ingaruka zikomeye ku gihugu cyose.






