Amatoni y’amasasu Yatanzwe na FARDC mu Rugamba Rwegereje Umujyi wa Uvira
Igisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) kirashinjwa gutanga amatoni y’amasasu ku mutwe wa FDLR n’indi mitwe yitwaje intwaro bafatanyije urugamba barwana n’ihuriro AFC/M23, mu duce two mu kibaya cya Rusizi muri Kivu y’Amajyepfo, by’umwihariko muri teritware ya Uvira.
Amakuru yizewe yemeza ko izi ntwaro n’amasasu byahawe FDLR byagenewe gukoreshwa mu mirwano ikomeje gukara, aho ingabo za FARDC zifatanyije n’iz’u Burundi, abarwanyi ba FDLR n’umutwe wa Wazalendo bakomeje imirwano ikaze na AFC/M23 ku misozi ya Rubarika, hafi y’umujyi wa Uvira.
Imirwano yo ku wa Kabiri no kuri uyu wa Gatatu yibasiye cyane ibice bituwe n’abasivili nk’ahitwa Katogota na Kamanyola. Ibisasu by’ingabo za Leta (FARDC) biri kugwa muri ibi bice, bitera impungenge z’umutekano w’abaturage mu kibaya cya Rusizi.
Mu gihe imirwano ikomeje, AFC/M23 mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu yigaruriye igice cyose cya Luvungi, nyuma y’uko ku munsi wabanje yari yigaruriye igice kimwe cy’ako gace. Luvungi ni agace gafite strategiya ikomeye, ikaba iherereye mu ntera ngufi cyane uvuye mu mujyi wa Uvira.
Iyi ntambara ikomeje gutera impungenge mu karere, cyane cyane mu gihe abaturage b’abasivili bari mu nzira z’ubuhunzi, ndetse n’ibihugu by’abaturanyi nk’ u Burundi n’u Rwanda bikomeje gukurikiranira hafi uko umutekano umera mu karere k’Ibiyaga Bigari.






