K’uwa Gatanu, w’ejo hazaza, tariki 15/12/2023, biteganijweko ko Urukiko rushinzwe kurinda itegeko nshinga muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, bazaterana kugira bigire hamwe niba Amatora azasubikwa cangwa niba azaba nta kabuza, nk’uko byari bitaganijwe ko azaba tariki 20/12/2023.
Iriya Nama izaterana mu gihe hari hasigaye iminsi ibarirwa ku ntoki ngo Amatora nyirizina abe. Kimweho ubutegetsi bwa Kinshasa, bukomeje gutangaza ko Amatora byanga byakunda azaba, nk’uko iy’inkuru yatangajwe n’ikinyamakuru cya ba Biligi, citwa ‘Le Soir.’
Gusa Amatora yagiye agira imbogamizi ninshi, harimo ko amakarita y’Itora bivugwa ko adasomeka neza. Ikindi n’uko ibikoresho bizifashishwa mu matora bitarabasha kugezwa mu Ntara zose ndetse ko hari n’ibice bitarizerwa ko bizaberamo Amatora kubera umutekano muke.
Byanamenyekanye ko Leta ya Angola yatengushe ubutegetsi bwa Kinshasa bwari bwabatiriye Indege zizabafasha kujana ibikoresho by’amatora, ibi biri mubyatumye Kinshasa yongera kwijibana na Monusco yabemereye Indege zizabafasha kujana ibikoresho by’amatora, ko ndetse kandi Monusco yemereye ubutegetsi bwa perezida Félix Tshisekedi, kuzabaha ingabo zirinda u Mujyi wa Goma na Sake ntibije mu maboko ya M23, aha nimuri ya operation yiswe ‘Springbok.’
Ni mugihe Kinshasa yarimaze gufata umwanzuro ko ziriya Ngabo za MONUSCO zibavira ku butaka bwabo, vuba byihuse.
Bruce Bahanda.