Amatora yatangajwe ejo ku wa gatatu mu Burundi, aravugwamo uburiganya bukomeye.
Ishyaka rya CNDD-FDD rya perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, ryikubiye imyanya yose mu nteko ishinga amategeko, ni mu gihe byatangajwe ko ryatsinze amatora y’abadepite ku kigero cy’ijana ku ijana.
Mu cyumweru gishize ni bwo mu Burundi habaye amatora y’abagize inteko ishinga amategeko n’ayaboyobozi b’amakomine.
Abakurikiraniye hafi iby’aya matora bahamya ko yabayemo uburiganya bwo ku kigero kirenze igipimo, ngo kuko abajaga gutora baherekezwaga aho batorera, kandi bagaherekezwa n’abo mu ishyaka riri ku butegetsi. Bivuze ko babategekaga abo batora.
Ubundi kandi hari n’aho abaturage bajyaga gutora, bagasanga kera batorewe n’imbonerakure. Ibyo byagaragaye ku ma site menshi, nk’uko aya makuru yagiye avugwa n’indorerezi zitandukanye.
Gusa, komisiyo ishinzwe amatora izwi nka CENI, yo yemeza ko aya matora yagenze neza, ariko nyamara ikavuga ko habayemo utunenge duto.
Iyi CENI ku munsi w’ejo ku wa gatatu tariki ya 11/06/2025, ni bwo yatangaje ibyavuye mu matora. Itangaza ko CNDD-FDD yayatsinze ku kigero kiri hejuru cyane.
Ishyaka rya CNDD-FDD rimaze imyaka isaga 20 ku butegetsi mu Burundi, bigaragara ko n’ubundi ryagombaga gutwara imyanya myinshi.
U Burundi kuri ubu bufite intara 5, mu gihe zahoze ari 18. Nko mu ntara ya Bubanza, CNDD-FDD yatwaye imyanya yari iyigenewemo yose 16, n’ahandi ni uko.
Kuko Bujumbura ryatwaye 23 kuri 23, Burunga ritwara 17 kuri 17, Butanyerera naho ryatwaye 23 kuri 23, mu gihe no mu ya Gitega ryatwaye 21 kuri 21.
Bitaganyijwe ko aba badepite bo mu ishyaka rya CNDD-FDD batowe bagomba kwiyongeraho batatu bo mu bwoko bw’Abatwa, nk’uko amategeko agenga iki gihugu abiteganya.