• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Friday, March 6, 2026
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Conflict & Security

Amatora y’Ubuyobozi bw’Abanyamulenge i Nakivale yabaye mu mutuzo; byinshi kuri yo

Bahanda Bruce by Bahanda Bruce
September 25, 2025
in Conflict & Security
0
Amatora y’Ubuyobozi bw’Abanyamulenge i Nakivale yabaye mu mutuzo; byinshi kuri yo
99
SHARES
2.5k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Amatora y’Ubuyobozi bw’Abanyamulenge i Nakivale yabaye mu mutuzo; byinshi kuri yo

You might also like

AFC/M23 Yashinje Ingabo za Leta ya Congo Kurasa mu Baturage i Kisangani

Abasore 14 b’Abanyamulenge Bari Bafungiwe i Kinshasa Bafunguwe Nyuma y’Igihe Kinini Babazwa ku Buzima Bwabo

Umunyamerika Swan Yagizwe Umuyobozi wa MONUSCO

Impunzi z’Abanyamulenge zicyukumbikiwe na Uganda mu ikambi y’i mpunzi ya Nakivale iherereye mu majy’Epfo ashyira uburengerazuba bw’iki gihugu, zatoye ubuyobozi bwazo mu matora yaranzwemo n’ituze.

Aya matora yabaye kuri uyu wa kane tariki ya 25/09/2025, abera mu mbuga y’urusengero rwa Shiloh ruyobowe na Bishop Mbangutsi.

Ni amatora yitabiriwe n’Abanyamulenge batandukanye, barimo abagabo benshi, urubyiruko rw’abahungu n’abakobwa ndetse n’abagore batari bake.

Yarimo kandi n’aba-Chair men, nka Mwungura na Mutebutsi, ndetse na de Zone Ngendahayo Justin.

Si abo bonyine gusa, kuko kandi yitabiriwe n’inzego za Leta ya Uganda zirimo Deputy Commandant, na Major Esau, ndetse kandi harimo n’abapolisi.

Uretse abo yitibiriwe kandi n’abakozi b’Imana barimo aba pasitori, aba Reverend, na ba Bishop, nka Bishop Mwunvirwa Joseph n’abandi.

Mbere y’uko umuhango nyirizana utangira, uwari uyoboye komisiyo y’amatora, Kigero Muhire, akimara kwiyegereza abantu yahise aha ijambo umushitsi mukuru wari wayitabye, ari we Deputy Commandant, maze na we abanza gusuhuza inteko yose, ubundi atangira kuyitera ibibazo.

Bwa mbere yagize ati: “Abakuru b’imiryango y’Abanyamulenge ni bangahe hano i Nakivale? Abandi ati: ‘ni 17.”

Arongera kandi ati: “Abitabiriye muri abo bakuru b’imiryango ni bangahe? Bamusubiza ko ari 14.” Ni nabwo yahise abatambutsa imbere bose.

Yongeye kubaza imiryango ititabye asubizwa ko ari itatu, uwa Bahima, Abasinga n’Abazigaba.

Gusa, byasobanuwe ko Abazigaba batapinze aya matora, ahubwo ko bagize izindi mbogamizi zitabaturutseho.

Hagataho, abatayashyigikiye baranayapinga ni Abasinga n’Abahima. Mu gihe indi miryango yose isigaye yayashyigikiye ijana ku ijana.

Aha ni ho Deputy Commandant yageze, anenga abantu bikura mu bandi bakigira ibigande. Ashimangira ko abo bantu no kubona ijuru bizabagora.

Ati: “Uwikura mu bandi uwo si umuntu mwiza, ni ikigande. Uwo no kubona ijuru bizamugora.”

Yakomeje avuga ko amatora agomba kuba, ariko kandi avuga ko yagaye abantu bagiye ku murega i Kampala bamubeshyera ko afatanya n’Abanyamulenge kohereza abasore muri RDC.

Hejuru y’ibyo yavuze ko we ari hano nk’amaso ya Leta ya Uganda, bityo ko ari we ukwiye gushitsa ibibazo byose Abanyamulenge n’abatari bo bahura nabyo babigiriye i Nakivale. Avuga ko abamucya inyuma basa n’abakorera izero.

Nyuma y’ubwo yahise aha ijambo Maj.Esau bazananye, maze na we ashimira Abanyamulenge avuga ko we ari umusirikare, anavuga ko abatazubaha ubuyobozi bugiye gutorwa azakoresha imbaraga za gisirikare akabafunga.

Yasabye kandi ko abantu bakwiye kurangwa n’imico myiza, kabone ngo nubwo boba baravuye muri Congo ari bagito, avuga ko bakwiye kwiga imico yo muri Uganda.

Ni naho yatanze Urugero avuga ko igihugu cyabo gifite amoko 40 irenga, ariko ko batajya babipfa, bityo asaba Abanyamulenge kuba umwe no kurangwa n’imico myiza y’abakristo.

Ubwo ni bwo amatora yahise akorwa, kuko bahise batorera perezida na visi perezida.

Umwanya wa perezida wegukana Rutonesha Moïse ku majwi 152, na ho visi we aba Muramira Bonheur, aho yatambukanye amajwi 61.
Uwagizwe umwanditsi ni Masabo Zachee, mu gihe Alexis na we yagizwe umubitsi

Nyamboneka we yagizwe uhagarariye aba mama bose ba Nakivale, akaba yatowe ku majwi 102.
Hatowe kandi n’abasage ndetse n’abajanama ari bo Tito, Reverend Kanosi, Mutware n’abandi.

Ngayo nguko uko byari byifashe i Nakivale ho muri Uganda.

Tags: AbanyamulengeAmatoraNakivale
Share40Tweet25Send
Bahanda Bruce

Bahanda Bruce

Recommended For You

AFC/M23 Yashinje Ingabo za Leta ya Congo Kurasa mu Baturage i Kisangani

by Bahanda Bruce
March 5, 2026
0
AFC/M23 Yashinje Ingabo za Leta ya Congo Kurasa mu Baturage i Kisangani

AFC/M23 Yashinje Ingabo za Leta ya Congo Kurasa mu Baturage i Kisangani Umutwe wa AFC/M23 watangaje ko utewe impungenge n’ibikorwa by’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC)...

Read moreDetails

Abasore 14 b’Abanyamulenge Bari Bafungiwe i Kinshasa Bafunguwe Nyuma y’Igihe Kinini Babazwa ku Buzima Bwabo

by Bahanda Bruce
March 5, 2026
0
Abasore 14 b’Abanyamulenge Bari Bafungiwe i Kinshasa Bafunguwe Nyuma y’Igihe Kinini Babazwa ku Buzima Bwabo

Abasore 14 b’Abanyamulenge Bari Bafungiwe i Kinshasa Bafunguwe Nyuma y’Igihe Kinini Babazwa ku Buzima Bwabo Amakuru aturuka mu murwa mukuru wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Kinshasa, aravuga...

Read moreDetails

Umunyamerika Swan Yagizwe Umuyobozi wa MONUSCO

by Bahanda Bruce
March 5, 2026
0
Umunyamerika Swan Yagizwe Umuyobozi wa MONUSCO

Umunyamerika Swan Yagizwe Umuyobozi wa MONUSCO Umunyamerika James Swan yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bushinzwe kubungabunga amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, buzwi nka MONUSCO, asimbuye...

Read moreDetails

AFC/M23 Yahanganye Bikomeye na FARDC, FDLR, Wazalendo n’Ingabo z’u Burundi mu Bice bya Kabunambo

by Bahanda Bruce
March 5, 2026
0
AFC/M23 Yahanganye Bikomeye na FARDC, FDLR, Wazalendo n’Ingabo z’u Burundi mu Bice bya Kabunambo

AFC/M23 Yahanganye Bikomeye na FARDC, FDLR, Wazalendo n’Ingabo z’u Burundi mu Bice bya Kabunambo Amakuru aturuka mu gace ka Kimuka, kari muri Groupement ya Kabunambo, muri Teritwari ya...

Read moreDetails

Imirwano Ikomeye Yadutse i Mwenga muri Kivu y’Epfo: AFC/M23 Ihanganye n’Ihuriro rya FARDC, Ingabo z’u Burundi, FDLR na Wazalendo

by Bahanda Bruce
March 5, 2026
0
Igitero Kiyobowe na Omari Cyasubijwe Inyuma na MRDP–Twirwaneho mu Mirwano Ikaze ku Ndondo

Imirwano Ikomeye Yadutse i Mwenga muri Kivu y’Epfo: AFC/M23 Ihanganye n’Ihuriro rya FARDC, Ingabo z’u Burundi, FDLR na Wazalendo Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya...

Read moreDetails
Next Post
Perezida Kagame yavuze kuri Shampiyona y’isi y’amagare iri kubera i Kigali, ananenga ibihugu birimo u Bubiligi

Perezida Kagame yavuze kuri Shampiyona y'isi y'amagare iri kubera i Kigali, ananenga ibihugu birimo u Bubiligi

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge Abaturage AFC/m23 America Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kagame Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Ndayishimiye Rdc Rwanda SADC Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

Manage Cookie Consent
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.
Functional Always active
The technical storage or access is strictly necessary for the legitimate purpose of enabling the use of a specific service explicitly requested by the subscriber or user, or for the sole purpose of carrying out the transmission of a communication over an electronic communications network.
Preferences
The technical storage or access is necessary for the legitimate purpose of storing preferences that are not requested by the subscriber or user.
Statistics
The technical storage or access that is used exclusively for statistical purposes. The technical storage or access that is used exclusively for anonymous statistical purposes. Without a subpoena, voluntary compliance on the part of your Internet Service Provider, or additional records from a third party, information stored or retrieved for this purpose alone cannot usually be used to identify you.
Marketing
The technical storage or access is required to create user profiles to send advertising, or to track the user on a website or across several websites for similar marketing purposes.
  • Manage options
  • Manage services
  • Manage {vendor_count} vendors
  • Read more about these purposes
View preferences
  • {title}
  • {title}
  • {title}
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?