Amatsinda abiri yo muri Wazalendo yumvanye iminsi muri Kivu y’Epfo benshi muri bo babigwamo
Amatsinda abiri yo mu barwanyi bibumbiye mu cyiswe Wazalendo yasubiranyemo ararwana muri Kivu y’Amajyepfo, abatari bake bo muri iyo babiburiramo ubuzima.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatandatu tariki ya 11/10/2025, ni bwo i Uvira habaye imirwano ikomeye hagati yariya matsinda abiri yo muri Wazalendo.
Isubiranamo ryabo nk’uko aya makuru abivuga n’uko ryahereye mu nkengero za centre ya Kavimvira, biza gukomereza ku misozi yunamiye iki gice.
Amakuru akomeza agaragaza ko harwanaga Wazalendo bayobowe n’uwitwa John Kasimbira Makanaki usanzwe wiyita General na bayobowe na Kashumba na we wiyita General.
Bikavugwa ko aya matsinda abiri yapfuye ifaranga babuguje ku mupaka wa Kavimvira ugabanya u Burundi na RDC, ubundi kandi bapfa kugenzura iki gice bahanganiyemo cya Kavimvira, n’imisozi yacyo igikikije.
Minembwe Capital News kandi yabwiwe ko muri iryo hangana ryaguyemo abarwanyi batatu bo ku mpande zombi, kuko babiri ari abo ku ruhande rwa Makanaki, mu gihe undi umwe ari uwo kwa Gashumba.
Naho abayikomerekeyemo, aya makuru agahamya ko barenze batanu, barimo batatu bahise bajanwa kuvurirwa ku bitaro bikuru bya Uvira (Hopital General d’Uvira), mu gihe abandi bajanwe ku biherereye aho muri Kavimvira.
Mu gihe aha i Uvira besuranaga, hagati y’izi mpande zombi zavuzwe haruguru, i Kamituga muri teritware ya Mwenga na ho ni nkuko byari byifashe, usibye ko ho harwanaga Wazalendo na FARDC.
Imirwano yabo yo ikaba yarahereye mu rukerera rwo kuri uyu wa gatanu tariki ya 10/10/2025.
Ku ruhande rwa Wazalendo rwatakaje babiri, naho abandi batanu bayikomerekeyemo.
Binavugwa ko Wazalendo bamaze guhunga bava muri Kamituga, ni mu gihe n’abaturage bo ubwabo aha’rejo bakoze imyigaragambyo barabamagana. Banabwira ko batagikenewe muri uyu mujyi, bityo babategeka guhita bazinga utwabo bagacaho.