
Uvira ho muri Republika ya democrasi ya Congo (RDC), Amazi yongeye kwinjira mumazu yabaturage.
Yanditswe na Bruce Bahanda, none tariki 24.04.2023, 10:00 AM, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Amazi yongeye gutera amapfa, mugace ka Teritware ya Uvira muntara ya Kivu yamajyepho, ibi byongeye kuba mugihe ubushize byakunduye amazu bitera noguhunga kwabuturage baturiye uruzi rwa Karyamabenge.
Ubwo Minembwe Capital News, yaganiraga nabaturiye uduce twahuye niryo sanganya muri Quartier yitwa Nyamyanda, bavuze ko ayamapfa ategwa ahanini nimvura igwa arininshi bigatera Imisozi gukunduka.
Yagize ati : “Imisozi myinshi yakundutse, bivuye kumvura irikugwa ari nyinshi, gukunduka kwimisozi biri mubituma amazi ayoba inzira yamazi, bigatera amazi kw’injira mumihana yegereye uruzi rwa Karyamabenge, abegereye Tanganika nabo amazi nabo karabazamukana.”
Nkuko byavuzwe bavuze ko ibi byango cangwa Ibiza, biva kukuba Uvira, ifite Imisozi ihanamye kandi idateyeho ibiti, amazi agatuma iyi misozi ikunduka.
Uruzi rwa Karyamabenge, ruhurira nurundi ruzi rwita Mugaja, bigatuma amazi aba menshi.
Ama Quartier yahuye nisanganya cane nahitwa Nyamyanda na Byemalaki.
Mubaturage babashe kumenyekana amazi yinjiye mumazu yabo harimo Umushumba w’itorero rya Méthodiste Libre, Reverend-Sibomana harimo nuwitwa Gasore Émile, Semuhizi na Toratora .
Abaturage ba Uvira baratabaza leta ya Kinshasa nabandi bagira neza kubaba hafi muribi bihe bibi byimvura ninshi kuribo.





Pole cyane