Amazu y’abaturage i Lundu yatwitswe na FARDC na FDLR.
Inzu z’Abanyamulenge ziherereye muri Localité y’i Lundu iyobowe na Chef Bikino zatwitswe n’abasirikare ba Leta ya Kinshasa kuri iki Cyumweru tariki ya 19/01/2025.
I Lundu ni agace kamwe mu duce tugize komine ya Minembwe mu misozi miremire y’Imulenge mu ntara ya Kivu y’Amajy’epfo.
Igihe cya mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru ni bwo FARDC n’abambari bayo, FDLR na Wazalendo bateye ibisasu mu mihana y’Abanyamulenge yo muri Minembwe, uw’i Gakenke, Ugeafi no ku Kabakire ku Runundu.
Nyuma y’aho Twirwaneho yaje kwirwanaho maze ikubita ririya huriro ryarasagura ibisasu mu mihana irimo abana, abagore n’abasaza.
Gusa ntiharamenyekana ko hoba hari abakomeretse cyangwa abapfuye, usibye ko abantu benshi bahungiye mu bihuru no mu mashyamba.
Aya makuru akomeza avuga ko iri huriro ryagabye ibyo bitero mu Banyamulenge ryajabutse i Lundu ritwika amazu agera ku munani.
Amazu yatwitswe havuzwe ko hari inzu imwe iri Lundu ry’Abanyabyinshi ahari itorero rya 8ème CEPAC n’izindi zirenga zine z’iri Lundu ry’Abahinda.
Sibyo byonyine kuko aba basirikare ba FARDC, FDLR na Wazalendo banasahuye n’imyaka y’abaturage muri aka gace k’i Lundu ndetse no hakurya ku Kabakire.
Mu misozi miremire y’Imulenge, Abanyamulenge bagiye bashinja ingabo za FARDC n’abambari bazo, bazishinja kwica abasivile no gusahura amatungo yabo.
Umutekano w’Abanyamulenge mu Minembwe ukomeje kurushaho kuba mubi, kandi ahanini uterwa n’ingabo za Congo zakawuharaniye.