
Lucy Tamlyn, ariwe Ambasaderi wa Amerika muri Republika ya Demokarasi ya Congo, yasabye leta ya Kigali, kuvana ingabo zabo muriki gihugu.
Yanditswe na Bruce Bahanda, kw’itariki 17.05.2023, saa 12:00 pm, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Ambasaderi Tamlyn, kuruyu wa Kabiri tariki 16.05.2023, yasabye leta ya Kigali, kuvana ingabo zabo kubutaka bwa Congo Kinshasa.
Ubwo uyu Muyobozi yakirwaga na Minisitiri w’Ingabo za Congo, J. Pierre Bemba, baganiriye ku ngingo harimo umutekano wo mu burasirazuba bwa RDC.
Aho yagize ati “Twaganiriye ku kibazo cy’umutekano muburasirazuba bwa Republika ya Demokarasi ya Congo, aha nashimangiye ubutumwa bw’igihugu cyanjye. Ni ingenzi kubaha amasezerano ya Luanda na Nairobi. Ibi ni byo dushaka.”
Uyu mudipolomate nta kurya indimi, yavuze ko Ingabo z’u Rwanda ziri ku butaka bwa Congo zigomba kuhava ndetse umutwe wa M23 ugahagarika imirwano byihuse ntayandi mananiza.
Ati “Turasaba abafatanyabikorwa bose kubahiriza gahunda. Ingabo z’u Rwanda zigomba kuva mu gihugu kandi M23 igasubira inyuma nk’uko byagaragajwe n’amasezerano ya Luanda na Nairobi.”
Si ubwa mbere leta Zunze Ubumwe Z’Amerika zishinja Kigali kuba barashize ingabo zabo mu burasirazuba bw’ikigihugu.
Ukwezi gushize muruyu mwaka, umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika, Ned Price, yasohoye itangazo rishinja u Kigali, kugira ingabo muri Congo, arusaba kuzihavana.
Ni itangazo yashize hanze nyuma ya raporo y’impuguke za Loni yokwitariki 30.12.2022 ishinja Ingabo za Kigali guha ubufasha umutwe wa M23.
Iyi raporo kandi yashinje Kigali,kuba barohereje mu burasirazuba bwa Republika ya Demokarasi ya Congo, abasirikare barenga 1,000; ndetse ngo bagafasha inyeshyamba za M23 kwigarurira ibice birimo Kibumba ndetse n’Ikigo cya gisirikare cya Rumangabo.
Ibi bice byombi M23 yabivuyemo nyuma yo kubishyikiriza Ingabo za Kenya ziri mu butumwa bw’Umuryango wa Afrika y’Iburasirazuba bwo kugarura amahoro muri Congo (EACRF).
Impuguke za L’ONI muri raporo yazo kandi zavuze ko kuba Ingabo za Kigali, zarinjiye muri Congo bishimangirwa no kuba ngo haba hari abasirikare batanu b’u Rwanda bafatiwe muri Congo mu mwaka ushize wa 2022.
Kigali, ku kibazo cy’aba basirikare hari abo rwavuze ko bashimuswe n’Ingabo za Congo zifatanyije n’inyeshyamba za FDLR; ubwo bari ku burinzi ku mupaka w’u Rwanda na RDC.
Amerika ivuga ko ifite ibimenyetso byerekana ko Kigali iha inkunga M23, igasaba ko rwayihagarika.
Kigali igize igihe ihakana ibirego biyishinja gutera inkunga inyeshamba zo mumutwe wa M23.
Ibi bije mugihe Muburasirazuba bwa RDC hakomeje gututumba umwuka mubi W’intambara nimugihe ingabo za FARDC ivanze na FDLR, Mai Mai, Nyatura ndetse nabacanchuro harimo Kandi na Wazalendo bakomeje gushira abasirikare babo mubice bya Teritware ya Masisi.
Ibi nibiheruka gutaganzwa na Major Willy Ngoma, Umuvugizi w’Igisirikare ca M23.




