Gatete Claver, ambasaderi wa Kigali yateguje umuryango wa bibumbye ko Kigali igiye gukomeza ubw’irinzi muburyo buziguye nubutaziguye mugihe Kinshasa izakomeza gukorana naba Genosideri, FDLR.
Yanditswe na Bruce Bahanda, kw’itariki 27/06/2023, saa 6:20Am, Kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Ambasaderi wa leta ya Kigali, mu Muryango wa L’ONI, Gatete Claver, yabwiye uyu muryango icyo iki gihugu kizakora mu gihe inzego z’umutekano za Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC) zakomeza gukorana n’umutwe witwaje intwaro wa FDLR.
Nyuma y’aho Umunyamabanga Mukuru wungirije wa L’ONI, ushinzwe Afrika, Martha Pobee, yari amaze kugeza ku kanama gashinzwe umutekano raporo y’Umunyamabanga Mukuru ku kibazo cy’umutekano muri RDC kuri uyu wa 26/06/ 2023, Ambasaderi Gatete yavuze ko ubufatanye bwa Leta y’iki gihugu cy’a RDC na FDLR leta ya Kigali.
Gatete yavuze ko abrwanyi ba FDLR bahabwa ubufasha na Leta ya RDC kandi bakorana n’igisirikare cy’iki gihugu kizwi nka FARDC, yongeraho ko ingengabitekerezo yo kwanga Abatutsi bakuye mu Rwanda bayikwirakwije nomuyandi moko ya Congo Kinshasa, bibyara ibikorwa by’ubugizi bwa nabi byibasira Abanyekongo bo mu bwoko bwa b’Anyamulenge nab’Atutsi bose baturiye akarere kuburasirazuba bwa RDC.
Uyu mudipolomate yamenyesheje Pobee n’aka kanama ka L’ONI ko FARDC na FDLR byavogereye kenshi ubutaka bw’u Rwanda, birurasamo za roketi nyinshi. Abasirikare b’Abanyekongo binjira ku butaka bwarwo mu buryo butemewe n’amategeko, indege z’indwanyi za RDC ziruvogerera ikirere.
Yavuze ko abarwanyi ba FDLR bagize uruhare muri Genoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bakabaye boherezwa mu Rwanda kugira ngo bagezwe mu butabera, ariko Leta ya RDC, aho kubohereza, yahisemo “kubinjiza mu ngabo za Leta.” Uko abibona, ibi biraha “u Rwanda, akarere n’umuryango mpuzamahanga ubutumwa bukomeye kandi bugaragara bw’uko RDC itifuza amahoro.”
Gatete yanenze misiyo y’amahoro ya UN muri RDC (MONUSCO) n’akanama k’uyu muryango gashinzwe umutekano ku kuba nta ngamba zifatika byafashe kandi “bizi neza ko Leta ya RDC ikorana na FDLR.”
Ambasaderi Gatete yamenyesheje UN ko mu gihe ubufatanye bwa FARDC na FDLR hamwe n’indi mitwe irwanya Leta y’u Rwanda cyangwa abayirwanya, ruzakomeza gushyira mu bikorwa ingamba zarwo z’ubwirinzi.
Ambasaderi w’u Rwanda muri UN yagize ati: “Mu gihe Kinshasa ikomeje gufasha FDLR y’aba Genosideri n’abandi barwanya u Rwanda, ingamba z’u Rwanda z’ubwugarizi n’ubwirinzi zizakomeza kubaho mu rwego rwo kurinda imipaka yacu n’ikirere, no guharanira ko umutekano ku butaka bwacu uba wose. U Rwanda ntiruzemerera FDLR n’abayishyigikira ko bahungabanya abantu barwo, haba mu buryo butaziguye cyangwa buziguye.”
Inzego z’umutekano z’u Rwanda zarashe abasirikare b’Abanyekongo bagerageje kwinjira ku butaka bwarwo barasa ku mupaka, zinangiza indege y’intambara ya RDC yo mu bwoko bwa Sukhoi-25 yavogereye ikirere cyarwo inshuro zirenze imwe. Izi ni zimwe mu ngamba z’ubwirinzi rwafashe.