Ambasaderi wa RDC i Bujumbura ari mu kaga gakomeye.
Willy Mulumba, ari we ambasaderi wa Repubulika ya demokarasi ya Congo mu Burundi, arashinjwa gukorana n’ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bw’iki gihugu.
Mu ntangiriro z’i cyumweru gishize ni bwo uyu ambasaderi wa RDC i Bujumbura yafashwe, agahita yoherezwa i Kinshasa.
Bivugwa ko kuri ubu afunzwe n’urwego rwa ANR rushyinzwe iperereza ry’igisirikare.
Gusa, akimara guhatwa ibibazo ngo yashatse kongera gusubira i Bujumbura, ariko ngo abategetsi ba RDC baramwangira bamutegeka kuguma aho ari i Kinshasa.Nanone kandi andi makuru avuga ko ahubwo yagarutse i Bujumbura mu kazi ke, ku wa gatandatu wakiriya cyumweru.
Cyobikoze kandi kugeza ubu nta tangazo Leta irashyira hanze rigaragaza ko uriya muyobozi yatawe muri yombi nk’uko bisanzwe bikorwa ku bandi bayobozi bari kuri uru rwego bagize ikibazo nk’iki.