Amerika ibyo ivuga ku mutwe wa m23 urwanya ubutegetsi bw’i Kinshasa.
Leta Zunze ubumwe z’Amerika zibinyujije mu muyobozi wayo wa komisiyo y’inteko ishinga amategeko akaba ashinzwe n’ubutasi n’ibikorwa byihariye by’igisirikare, Dr.Ronny Jackson, yagaragaje ko umutwe wa m23 urwanya ubutegetsi bw’i Kinshasa ugizwe n’abanye-kongo bavuga ururimi rw’ikinyarwanda, ibyawo bitandukanye n’ibyo Leta ya Congo iwuvugaho, kandi agaragaza ko ufite imbaraga.
Dr.Ronny usanzwe ari intumwa yihariye ya perezida Donald Trump mu karere k’ibiyaga bigari, ibi yabitangaje mu gihe yari avuye muruzinduko mu cyumweru gishize urwo yagiriye i Kinshasa n’i Kigali.
Muri urwo ruzindutse yarugiriyemo ibiganiro na perezida Felix Tshisekedi wa Congo, cyo kimwe na perezida Paul Kagame w’u Rwanda.
Ku wa kabiri yari imbere y’abagize inteko ishinga amategeko, abasobanurira ko mu ntambara umutwe wa m23 irwana abo bahanganye badashobora kuwukoma mu nkokora , waba uhabwa ubufasha n’u Rwanda cyangwa rutawubaha.
Yagize ati: “M23 yaba iri kumwe n’u Rwanda cyangwa bitarikumwe, muri iki gihe usanga mu karere ntawuyijyaho impaka. Bakora ibyo bashaka, kandi ingabo za Congo ntiziwisubiza. Bahunga uwo mutwe ubundi bakarambika intwaro zabo hasi.”
Yagarutse no ku makimbirane yo mu Burasizuba bwa Congo, avuga ko impamvu m23 irwana ari uko “abenshi mu bagize uyu mutwe badafatwa nk’abaturage ba Congo.”
Avuga ko ibi bijyana n’imipaka ya kera, aho Abanyarwanda bisanze hanze y’igihugu cyabo ubwo imipaka yashyirwagaho muri Uganda bemeye kubakira, ariko muri Congo ntibabikozwa.
Kubw’iyi ntumwa ya perezida Donald Trump, abonako abagize m23 bakwiye gufatwa nk’abanye-kongo, ndetse bagahabwa uburenganzira busesuye.
Yasoje avuga ko m23 itazapfa gushyira hasi intwaro, agaragaza ko uyu mutwe ukwiye kwinjizwa mu ngabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo, mu rwego rwo kugira abawugize barwanirire igihugu cyabo kuko bafite ubwo bubasha.