Amerika mu Ijambo Rikaze: Trump Yatunguye Canada Ayiburira Umusoro wa 100% ku Bicuruzwa
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yakije umuriro ku gihugu cya Canada akiburira ko gishobora gushyirirwaho umusoro uremereye ungana na 100% ku bicuruzwa byacyo byinjira ku isoko rya Amerika, mu gihe cyaramuka kigiranye amasezerano y’ubufatanye mu by’ubucuruzi n’u Bushinwa.
Uyu muyobozi yabigarutseho abinyujije ku rubuga rwe nkoranyambaga rwa Truth Social, aho yatangaje ko Amerika itazihanganira icyo yise “imikoranire ya Canada n’u Bushinwa ishobora guhungabanya inyungu z’Amerika.” Gusa, Trump ntiyasobanuye mu buryo burambuye ayo masezerano avuga Canada ishaka kugirana n’u Bushinwa.
Yagize ati: “Canada nigirana amasezerano y’ubucuruzi n’u Bushinwa, ibicuruzwa byose bivayo byinjira muri Amerika bizahita bishyirirwaho umusoro wa 100%.”
Ibi bivuze ko, nk’urugero, igicuruzwa giturutse muri Canada kigera ku isoko rya Amerika kigurishwa amadolari 500, cyakwishyurirwa umusoro ungana n’ayo mafaranga nyir’izina.
Nubwo Perezida Trump atigeze agaragaza neza ayo masezerano ashinja Canada, amakuru aturuka muri Ottawa avuga ko Minisitiri w’Intebe wa Canada, Mark Carney, aherutse gutangaza ko igihugu cye cyagiranye n’u Bushinwa ubufatanye bushya mu by’ubucuruzi, burimo n’ingingo zo kugabanya imisoro ku bicuruzwa bimwe na bimwe.
Ku rundi ruhande, Minisitiri wa Canada ushinzwe ubucuruzi n’imikoranire na Amerika, Dominic LeBlanc, yavuze ko Canada itari mu biganiro byo kugirana amasezerano yihariye y’ubucuruzi n’u Bushinwa. Yavuze ko ibiganiro byabaye byari bigamije gusa gukemura ibibazo by’imisoro ku bicuruzwa byari bisanzwe byoherezwa hagati y’ibihugu byombi.
Mu byumvikanyweho, u Bushinwa bwemeye kugabanya umusoro ku mavuta ya Canola aturuka muri Canada, mu gihe na Canada nayo yagabanyije umusoro ku modoka z’amashanyarazi ziva mu Bushinwa.
Umubano hagati ya Amerika na Canada, kuva Donald Trump yajya kuri manda ye ya kabiri, wakomeje kuzamo umwuka mubi. Ibi byarushijeho kugaragara ubwo Minisitiri w’Intebe Mark Carney yari mu nama mpuzamahanga ya World Economic Forum yabereye mu Busuwisi, aho yanenze politiki z’ubucuruzi za Amerika.
Trump ntiyacecetse kuri ibyo binengwa, ahubwo yahise atangaza ko ubutumire Canada yari yarahawe bwo kujya mu rwego mpuzamahanga rushinzwe amahoro ku Isi, Board of Peace, bukuwemo, nk’ikimenyetso cy’umubano ukomeje kuzamo agatotsi hagati y’ibihugu byombi.






