Amerika n’u Burayi byaba bigiye kurangiza intambara muri Ukraine.
Leta Zunze ubumwe z’Amerika zatangiye ibiganiro hamwe n’ibihugu bihuriye mu muryango w’ubumwe bw’u Burayi, bigamije kurebera hamwe uko intambara muri Ukraine yahagarara.
Ni nyuma y’aho perezida w’Amerika Donald Trump yohereje intumwa ye yihariye, Steve Witkoff hamwe na minisitiri w’ubanye n’amahanga wa Amerika, Marco Rubio mu biganiro i Paris mu Bufaransa ku munsi w’ejo ku wa kane tariki ya 17/04/2025.
Ibi biganiro babihuriyemo n’abagenzi babo bo mu bihugu by’i Burayi, bikaba bigamije kwigira hamwe umuhate wo kurangiza intambara muri Ukraine.
Aya makuru anavuga ko byanitabiriwe kandi na minisitiri w’ubanye n’amahanga wa Ukraine aho yari yaherekejwe na minisitiri w’ingabo wo muri icyo gihugu.
Muri ibyo biganiro, abadipolomate b’i Burayi bavuze ko umugabane wabo bazahatira Leta Zunze ubumwe z’Amerika gukomeza kotsa igitutu u Burusiya kugira ngo bwemere agahenge nta yandi mananiza.
Umwe muri abo bategetsi bo mu Burayi yabwiye itangazamakuru ati: “Turashaka ko Amerika ikoresha inkoni mu gucyaha u Burusiya bwemere agahenge.”
Ibikorwa bikomeje byo gushaka kugera ku gahenge birimo kuba mu gihe mu minsi ishize u Burusiya bwagabye igitero cya Misili mu mujyi wa Samy muri Ukraine cyisha abantu n’ibura 35 gikomeretsa abandi 117.
Ni mu gihe kandi mbere muri uku kwezi kwa kane, abantu nibura 18 biciwe mu gitero mu gace gatuwemo ko mu mujyi wa Kryvyi Rih muri Ukraine.
Ku wa gatatu nijoro, abategetsi bo muri Ukraine bavuze ko igitero cy’indege nto y’intambara itajyamo umupilote cyishe abantu batatu, barimo n’umukobwa muto, mu mujyi wa Dnipro muri Ukraine.
Byavuzwe ko intumwa ya perezida wa Amerika na minisitiri w’ubanye n’amahanga w’iki gihugu uwo barikumwe muri urwo ruzinduko, mbere yuko bahura n’abanyaburayi barimo minisitiri w’ubanye n’amahanga w’u Bwongereza Lammy namugenzi we w’u Bufaransa n’uw’u Budage barimo kandi n’abajyanama ku by’u mutekano mu muryango w’i Burayi, barabanza babonane na perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa.
Minisiteri y’ubanye n’amahanga ya Leta Zunze ubumwe z’Amerika yatangaje ko uwo mubonano wibanda cyane ku ntambara muri Ukraine.
Mbere yuko Donald Trump yongera gutorwa kuyobora Amerika, mu mwaka wa 2023, yari yatangaje ko mu gihe yoramuka yongeye gutorerwa kuyobora Amerika, ashobora kurangiza intambara hagati y’u Burusiya na Ukraine mu masaha 24 gusa.
Ubutegetsi bwe bwakoze ku kunoza cyane umubano wabwo n’u Burusiya, mu gihe ubwo butegetsi bushaka kugeza ku gahenge hagati y’u Burusiya na Ukraine.
Mbere, Zelensky wa Ukraine yaburiye ko Ukraine itazemera amasezerano y’amahoro niba itayagizemo uruhare.
Nyamara kandi u Bushinwa hagati ya Trump na Zelensky buri ku kigero cyo hejuru kuva Trump ateranye amagambo na perezida Zelensky, ni mu gihe Trump yamucyahaga kukuba ataratangiye ibiganiro by’imishikirano n’u Burusiya.