Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home World News

Amerika: Trump ubwo yari mu modoka itwara ibishingwe, yatangaje amagambo akaze.

Bruce Bahanda by Bruce Bahanda
October 31, 2024
in World News
0
Amerika: Trump ubwo yari mu modoka itwara ibishingwe, yatangaje amagambo akaze.
94
SHARES
2.3k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Amerika: Trump ubwo yari mu modoka itwara ibishingwe, yatangaje amagambo akaze.

You might also like

Perezida Kagame yashyizeho abagize guverinoma nshya.

Mu Burusiya habereye impanuka ikomeye y’indege.

Perezida Trump yiswe umunyakinyoma.

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 30/10/2024, Donald Trump uri kwiyamamaza kongera kuyobora Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, yagaragaye mu gace ka i Wisconsin ari mu modoka itwara ibishingwe, anambaye imyambaro yabakora aka kazi.

Byavuzwe ko ibi Trump yabikoze mu rwego rwo gusubiza perezida Joe Biden, uherutse gutangaza ko abashigikiye Trump ari abatwara ibishingwe.

Trump uri guhatanira kuyobora iki gihugu cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, ibi yabikoreye ku kibuga cy’indege cya Wisconsin ubwo indege yari imaze kururuka, agahita yinjira muri iki kimodoka gitwara ibishingwe.

Yahise anandika izina rye kuri iyo modoka ndetse ashyira n’ubutumwa munsi yaryo buvuga ko agiye kongera kugira Leta Zunze Ubumwe z’Amerika igihugu gikaze (Make Amerika great again), yari yanditseho kandi ati: “Imodoka itwara ibishingwe yanjye murayibona gute?”

Ubwo yarimo avugana n’abanyamakuru ku mugoroba w’ejo hashize ageze ahitwa Green Bay muri Leta ya Wisconsin, yahise amanura ikirahure akajya rebera abanyamakuru mu idirishya.

Trump kandi yanitandukanyije n’ibyatangajwe n’umunyarwenya Tony Hinchliffe uheruka na we kwita Abanya-Puerto Rica ko ari abatwara ibishingwe.

Yagize ati: “Nta kintu na kimwe nzi kuri uwo munyarwenya. Sinzi n’uwo ari we. Sindanamubona. Numvise ko yagize ibyo atangaza ariko ni ibyo yivugiye. Ni umunyarwenya nyine, icyo nababwira ni uko ntakintu nzi kuri we.”

Yanabwiye Abanya-Puerto Rican, ati: “Nkunda Puerto Rican kandi na yo irankunda.”
Trump asoza iki kiganiro ari mu modoka itwara ibishingwe, yagize ati: “Ndizera ko mwakunze imodoka yanjye. Ndabashimiye.”

Nyuma yaho Trump yahise akomeza ibikorwa bye byo kwiyamamaza.

Tubibutsa ko hasigaye iminsi ibarirwa ku ntoki, maze muri Amerika hakaba amatora y’umukuru w’igihugu. Gusa, amakuru ava muri iki gihugu cy’igihangange ku Isi, avuga ko Harris Kamala akunzwe cyane kuruta Trump.

Tags: AmerikaTrump
Share38Tweet24Send
Bruce Bahanda

Bruce Bahanda

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Recommended For You

Perezida Kagame yashyizeho abagize guverinoma nshya.

by Bruce Bahanda
July 25, 2025
0
Perezida Kagame yashyizeho abagize guverinoma nshya.

Perezida Kagame yashyizeho abagize guverinoma nshya. Umukuru w'igihugu cy'u Rwanda, Paul Kagame, yashyizeho guverinoma nshya igizwe n'abaminisitiri 21, abanyamabanga ba Leta 10 n'abandi bayobozi bakuru. Iyi guverinoma nshya...

Read moreDetails

Mu Burusiya habereye impanuka ikomeye y’indege.

by Bruce Bahanda
July 24, 2025
0
Mu Burusiya habereye impanuka ikomeye y’indege.

Mu Burusiya habereye impanuka ikomeye y'indege. Indege yari itwaye abagenzi yakoze impanuka ikomeye mu gihugu cy'u Burusiya, ihitana abantu 48. Amakuru avuga ko iyo ndege yavaga mu mujyi...

Read moreDetails

Perezida Trump yiswe umunyakinyoma.

by Bruce Bahanda
July 24, 2025
0
Perezida Trump yiswe umunyakinyoma.

Perezida Trump yiswe umunyakinyoma. Umuyobozi wo muri Leta ya Ethiopia yanyomoje perezida wa Leta Zunze ubumwe z'Amerika, Donald Trump, nyuma y'aho atangaje ko Amerika yateye inkunga umushinga wo...

Read moreDetails

Ibihugu bikomeye byahagurukiye Israel kubera intambara irimo.

by Bruce Bahanda
July 22, 2025
0
Ibihugu bikomeye byahagurukiye Israel kubera intambara irimo.

Ibihugu bikomeye byahagurukiye Israel kubera intambara irimo. Ibihugu 25 byo ku isi, ahanini byo mu Burayi byahagurukiye gusaba Israel guhagarika intambara yashoye kuri Gaza. Bikubiye mu itangazo ibi...

Read moreDetails

Ibyatangajwe na perezida wa Ukraine biratanga icyizere cyo kugera ku mahoro ya burundu muri iki gihugu.

by Bruce Bahanda
July 20, 2025
0
Ibyatangajwe na perezida wa Ukraine biratanga icyizere cyo  kugera ku mahoro ya burundu muri iki gihugu.

Ukraine yagaragaje ko ishaka kongera kuganira n'u Burusiya. Leta ya Ukraine yatangaje ko ibiganiro hagati yayo n'u Burusiya ko ari yo nzira yonyine nziza ishobora kubaganisha ku mahoro...

Read moreDetails
Next Post
Umusirikare uri mu bakomeye muri m23, byari byavuzwe ko yapfuye, nimuzima.

Umusirikare uri mu bakomeye muri m23, byari byavuzwe ko yapfuye, nimuzima.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • History
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?