Amerika: Trump ubwo yari mu modoka itwara ibishingwe, yatangaje amagambo akaze.
Kuri uyu wa gatatu tariki ya 30/10/2024, Donald Trump uri kwiyamamaza kongera kuyobora Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, yagaragaye mu gace ka i Wisconsin ari mu modoka itwara ibishingwe, anambaye imyambaro yabakora aka kazi.
Byavuzwe ko ibi Trump yabikoze mu rwego rwo gusubiza perezida Joe Biden, uherutse gutangaza ko abashigikiye Trump ari abatwara ibishingwe.
Trump uri guhatanira kuyobora iki gihugu cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, ibi yabikoreye ku kibuga cy’indege cya Wisconsin ubwo indege yari imaze kururuka, agahita yinjira muri iki kimodoka gitwara ibishingwe.
Yahise anandika izina rye kuri iyo modoka ndetse ashyira n’ubutumwa munsi yaryo buvuga ko agiye kongera kugira Leta Zunze Ubumwe z’Amerika igihugu gikaze (Make Amerika great again), yari yanditseho kandi ati: “Imodoka itwara ibishingwe yanjye murayibona gute?”
Ubwo yarimo avugana n’abanyamakuru ku mugoroba w’ejo hashize ageze ahitwa Green Bay muri Leta ya Wisconsin, yahise amanura ikirahure akajya rebera abanyamakuru mu idirishya.
Trump kandi yanitandukanyije n’ibyatangajwe n’umunyarwenya Tony Hinchliffe uheruka na we kwita Abanya-Puerto Rica ko ari abatwara ibishingwe.
Yagize ati: “Nta kintu na kimwe nzi kuri uwo munyarwenya. Sinzi n’uwo ari we. Sindanamubona. Numvise ko yagize ibyo atangaza ariko ni ibyo yivugiye. Ni umunyarwenya nyine, icyo nababwira ni uko ntakintu nzi kuri we.”
Yanabwiye Abanya-Puerto Rican, ati: “Nkunda Puerto Rican kandi na yo irankunda.”
Trump asoza iki kiganiro ari mu modoka itwara ibishingwe, yagize ati: “Ndizera ko mwakunze imodoka yanjye. Ndabashimiye.”
Nyuma yaho Trump yahise akomeza ibikorwa bye byo kwiyamamaza.
Tubibutsa ko hasigaye iminsi ibarirwa ku ntoki, maze muri Amerika hakaba amatora y’umukuru w’igihugu. Gusa, amakuru ava muri iki gihugu cy’igihangange ku Isi, avuga ko Harris Kamala akunzwe cyane kuruta Trump.