Amerika Yafashe Perezida Maduro n’Umugore We, Igikorwa Simusiga Cyahinduye Isura ya Politiki ya Venezuela
Leta zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ko zakoze igikorwa gikomeye cya gisirikare cyibasiye Repubulika ya Venezuela, cyarangiye Perezida Nicolás Maduro n’umugore we, Cilia Flores, bafashwe bakurwa muri icyo gihugu.
Ibi byatangajwe na Perezida Donald Trump kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 03/01/2026, abinyujije ku rubuga rwe nkoranyambaga rwa Truth Social, aho yavuze ko igitero cyakozwe neza kandi kigamije guhashya ubutegetsi bwa Nicolás Maduro.
Mu butumwa bwe, Trump yagize ati: “Perezida Nicolás Maduro n’umugore we bafashwe bakurwa muri Venezuela.” Yongeyeho ko amakuru arambuye kuri iki gikorwa agomba gutangazwa mu kiganiro n’abanyamakuru ateganya kugirira mu rugo rwe rwa Mar-a-Lago, ruherereye muri Leta ya Florida.
Ku ruhande rwa Venezuela, ubutegetsi bw’icyo gihugu bwemeje ko ibitero by’ingabo za Amerika byibasiye umurwa mukuru Caracas, ndetse n’utundi turere dutatu two mu gihugu ari two Miranda, La Guaira na Aragua. Amakuru yatangajwe n’abayobozi ba Caracas avuga ko Perezida Maduro yari yahise atangaza ibihe bidasanzwe mu gihugu hose.
Perezida Trump yari asanzwe anenga cyane ubutegetsi bwa Nicolás Maduro, abushinja uruhare mu gucuruza ibiyobyabwenge no kubinyuza muri Venezuela bigashyirwa ku masoko ya Leta zunze Ubumwe za Amerika. Muri urwo rwego, Trump yari yaratangije ibikorwa byo gufata no gusenya amato yavugwaga ko atwaye ibiyobyabwenge ava muri Venezuela yerekeza muri Amerika.
Si ibyo gusa, kuko Amerika imaze igihe ifata n’amato atwara peteroli ya Venezuela, igikorwa cyakomeje gukurura umwuka mubi mu mubano w’ibihugu byombi.
Venezuela yakomeje kwamagana izi ngamba za Amerika, izita imyitwarire ya gikoloni, ivuga ko impamvu nyamukuru Amerika ihora kuri Venezuela atari ibiyobyabwenge, ahubwo ari inyota yo kwiharira peteroli n’umutungo kamere w’icyo gihugu.
Iki gikorwa cyafashwe nka kimwe mu byahungabanyije bikomeye umutekano n’imibanire mpuzamahanga mu karere ka Amerika y’Epfo, kikaba gitegerejweho ingaruka zikomeye ku isura ya politiki n’ubukungu bwa Venezuela no ku mubano wayo n’ibihugu bikomeye ku Isi.






