Amerika yafatiye ibihano James Kabarebe na Lawrence Kanyuka.
Igihugu cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika cyafatiye ibihano Umunyamabanga wa Leta y’u Rwanda ushinzwe ubutwererane bwa karere muri minisiteri y’ubanye n’amahanga, James Kabarebe n’umuvugizi wa m23 mubya politiki, Lawrence Kanyuka, kibashinja kuba inzira u Rwanda runyuramo mu gufasha umutwe wa M23 urwanya Leta ya Kinshasa.
Iki gihugu cyatanze ibi bihano giciye mu biro bishyinzwe imitungo mpuzamahanga muri Minisiteri y’imari yayo.
Iki gihugu cyafatiye kandi ibihano umuvugizi w’umutwe wa M23 mu bya politiki, Lawrence Kanyuka, ndetse na sosiyete ze zanditse mu bihugu by’u Bufaransa n’u Bwongereza.
Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zafatiye ibihano Kabarebe na Kanyuka mu rwego rwo kwerekana ko igiye gukumira ibikorwa bihungabanya umutekano w’u Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo.
Gusa ibihano iki gihugu cyafatiye aba bayobozi, nticyigeze gitangaza ibyaribyo, ariko ibihano cyarigisanzwe gifata birimo gufata imitungo baba bafite muri Amerika ndetse ikabima na visa.
Kurundi ruhande perezida w’u Rwanda yari aheruka guha ikiganiro igitangazamakuru cya Jeunne Afrique, avuga ko u Rwanda rudatewe ubwoba n’ibihano rukomereje gukangishwa, kuko aho kugira ngo umutekano warwo ubangamirwe rwahanwa.
Yagize ati: “Ibihugu bimwe bifite uruhare muri iki kibazo, nk’Ababiligi n’Abadage bahoze ari Abakoloni, bari kudutera ubwoba bitwaje ibihano kuko ndi guharanira uburenganzira bwanjye. Barumva ko bantera ubwoba? Byumvikane neza, aho guhitamo hagati y’ibibabangamira umutekano no gufatirwa ibihano, nafata intwaro ngahangana n’ibigamije kungirira nabi ntitaye ku bihano.”
