Amerika Yagabye Igitero Cyagutse kuri ISIS muri Siriya, Gifatwa Nk’Ubutumwa Bukomeye ku Mutekano w’Isi
Ingabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangije ibitero bikomeye kandi byagutse bigamije gusenya ibirindiro n’imiyoboro y’umutwe w’iterabwoba wa Leta ya Kisilamu (ISIS) mu bice bitandukanye bya Siriya, nk’uko byemejwe n’Ubutegetsi Bukuru bw’Ingabo za Amerika mu Burasirazuba bwo Hagati (U.S. Central Command – CENTCOM).
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ku wa Gatandatu, CENTCOM yatangaje ko ahagana saa sita n’igice ku isaha yo ku Nkombe z’Iburasirazuba bwa Amerika (12:30 p.m. ET), ingabo za Amerika zifatanyije n’abafatanyabikorwa bazo zagabye ibitero byagutse ku birindiro byinshi bya ISIS biri muri Siriya. Aya makuru yemejwe n’ibinyamakuru bitandukanye mpuzamahanga.
Byatangajwe ko iki gikorwa cya gisirikare, cyiswe “Hawkeye Strike”, cyatangijwe hagati mu kwezi gushize k’umwaka wa 2025, kikaba kigamije gusubiza igitero cyagabwe na ISIS tariki ya 13/12 mu mujyi wa Palmyra, muri Siriya. Muri icyo gitero, umuterabwoba wa ISIS yagabye igico ku ngabo za Amerika n’iza Siriya, ahitana abasirikare babiri b’Abanyamerika ndetse n’umusivili w’Umunyamerika wakoraga akazi k’ubusemuzi.
CENTCOM yagaragaje ko ibi bitero bigize igice cy’ingamba z’igihe kirekire Amerika ifite zo kurandura iterabwoba rya kisilamu, rigamije guhungabanya umutekano w’ingabo zayo, gukumira ibitero bishobora kugabwa mu gihe kiri imbere, no kurinda ingabo za Amerika n’abafatanyabikorwa bayo bakorera muri ako karere.
Yakomeje ishimangira ko ingabo za Amerika n’iza koalisiyo mpuzamahanga zigifite ubushake n’ubushobozi bwo gukurikirana no guhashya imitwe y’iterabwoba ishaka kugirira nabi Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’abafatanyabikorwa bayo, igaragaza ko urugamba rwo kurwanya iterabwoba rukomeje nta kudohoka.
Ibi bikorwa bya gisirikare byohereza ubutumwa bukomeye ku isi yose bugaragaza ko Amerika igihagaze neza mu kurengera umutekano wayo n’uwa bagenzi bayo, ndetse ko itazigera yihanganira ibikorwa by’iterabwoba aho byaturuka hose.






