Amerika yagaragaje ko itewe impungenge y’uko mu Burasizuba bwa RDC hagiye gutirika imirwano ikaze.
Leta Zunze ubumwe z’Amerika zabujije abaturage bayo kwirinda gukorera ingendo mu duce tw’u Rwanda duhana imbibi n’u Burasizuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, ngo kubera ibyago by’uko imirwano yaba igiye kutwadukamo.
Bikubiye mu itangazo Amerika yashyize hanze riburira abaturage bayo kwirinda gukorera ingendo mu duce twa Rubavu na Rusizi twegereye umupaka wa RDC.
Ivuga ko muri turiya duce ko haba hagiye kuvuka imvururu z’intambara, kandi ko zishobora kugira ingaruka zikomeye kubagenzi badutembereramo.
Amerika kandi yasabye aba baturage bayo kwirinda gukorera ingendo mu duce twa RDC duhana umupaka n’u Burundi.
Mubyo Amerika yasabye abakozi ba guverinoma yayo bakorera mu Rwanda, harimo kujya i Rubavu n’i Rusizi ari uko bafite uruhushya rwihariye.
Abagenzi bifuza gusura pariki y’igihugu y’ibirunga bo yabasabye kwitwaza uruhushya bahawe n’urwego rw’igihugu rw’iterambere rw’igihugu cy’u Rwanda (RDB).
Amerika ikoze ibi nyuma y’uko kandi u Bwongereza nabwo buheruka kuburira abaturage babwo kureka gukorera ingendo mu duce twa RDC duhana umupaka n’u Rwanda.
Nyamara nubwo ibyo nabyo byikubiseho, ariko hari icyizere cy’uko u Burasirazuba bwa Congo bwaba bugiye kugera ku mahoro arambye, ni mu gihe impande zishyamiranye muri ibi bice urwa RDC na AFC/M23 baheruka gushyira umukono ku masezerano y’amahoro. Aya bayasinyiye i Doha k’ubuhuza bwa Qatar.
Ahanini aya masezerano yasinywe hagamijwe gushyiraho iherezo ryanyuma amakimbirane y’intambara muri iki gihugu.