Amerika Yagize Icyo Ivuga ku Gahenge mu Ntambara yo mu Burasirazuba bwa RDC
Umujyanama Mukuru wa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe ubufatanye n’Afurika, Massad Boulos, yasabye ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) kubahiriza agahenge bwemeye ku itariki ya 13/02/2026, mu rwego rwo kugabanya ibikorwa by’intambara mu bice byo muri Kivu y’Amajyepfo.
Ibiro bya Perezida wa RDC byatangaje ko Félix Tshisekedi yemeye icyifuzo cy’agahenge cyasabwe na Perezida wa Angola, akaba ari nawe uyobora Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe (AU), kandi ko ubutegetsi bwa RDC bwiteguye gutangira kubahiriza aka gahenge kuva ku itariki ya 18/02/2026.
N’ubwo agahenge kamaze kwemerwa, Tshisekedi ntiyemera ko ihuriro rya AFC/M23 ryakomeza ibikorwa byo kwagura ibirindiro, kongera imbaraga ku barwanyi bari mu rugamba, cyangwa kwakira ubufasha buva mu mahanga.
Umuyobozi wa AFC/M23, Corneille Nangaa, yavuze ko nubwo Leta ya RDC yamaze gutangaza ko yemeye agahenge, ihuriro rye rikomeje kugaba ibitero ku basivili no ku birindiro byabo, anasobanura ko iri tangazo rishaka kubeshya umuryango mpuzamahanga. Nangaa yanasobanuye ko AFC/M23 idahagarika gahunda y’amahoro, ndetse ko izakomeza kubahiriza agahenge gashingiye ku masezerano ya Doha muri Qatar.
Massad Boulos yashimangiye ko yishimiye icyemezo cya RDC cyo kwemera agahenge, ariko ko ibyo bidakwiye kuguma mu nyandiko gusa. Yatanze urugero ku bikorwa birimo ibitero bya drone, aboneraho gusaba ko bihagarikwa ako kanya.
“Natewe imbaraga no kwemera kwa RDC icyifuzo cya Angola cy’agahenge. Ibi bigomba kujyana n’ibikorwa. Impande zose zigomba guhagarika imirwano aka kanya, zirimo ibitero bya drones bikomeje gutwara ubuzima bw’abasivili b’inzirakarengane.”
Leta ya Angola yasabye ko habaho agahenge gashya mu gihe ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri RDC (MONUSCO) zitegura gutangira kubahiriza indi gahunda y’agahenge yari yemerewe mu biganiro bya Doha, cyane cyane mu karere ka Uvira.
Ubutegetsi bw’i Kinshasa bumaze imyaka irenga icumi buri mu ntambara aho bushinjwa gukora ubwicanyi n’iterabwoba mu burasirazuba bw’igihugu, cyane cyane mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo ahanini ku baturage bavuga ururimi rw’ikinyarwanda. Ihuriro rya AFC/M23 rirwanya Kinshasa ryashinzwe n’abasirikare bava mu mpande z’amoko anyuranye, rikaba ryaragize uruhare mu kurwana ku baturage no kubarengera.
RDC gutangaza kubahiriza agahenge ishyigikiwe cyane n’ibihugu bikomeye nka Amerika, ndetse no n’imiryango mpuzamahanga, mu rwego rwo gushimangira ko amahoro arambye ashoboka ahari harabuze amahoro.






