• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Saturday, September 6, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Conflict & Security

Amerika yagize icyo yizeza ku gukemura amakimbirane y’intambara mu Burasizuba bwa RDC.

minebwenews by minebwenews
April 6, 2025
in Conflict & Security
0
Amerika yagize icyo yizeza ku gukemura amakimbirane y’intambara mu Burasizuba bwa RDC.
89
SHARES
2.2k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Amerika yagize icyo yizeza ku gukemura amakimbirane y’intambara mu Burasizuba bwa RDC.

You might also like

I Uvira umutekano wakomeje kurushaho kuzamba, muri iri joro ho byafashe indi ntera

I Mulenge hiriwe ituze, gusa ku Ndondo niho Ingabo z’u Burundi ziri guteza akajagari

Ebola yongeye kwa duka muri RDC ikaba inamaze guhitana abatari bake

Massad Boulos, umujanama mukuru wa perezida wa Leta Zunze ubumwe z’Amerika, Donald Trump ku bibazo byo muri Afrika yavuze ko igihugu cye cyiyemeje kugira uruhare mu gukemura amakimbirane y’intambara mu Burasizuba bwa Congo.

Byashyizwe hanze na perezidansi ya RDC, aho yagaragaje ko umujanama mukuru wa Trump ku bibazo byo muri Afrika, Massad Boulos yabagaragarije ko Amerika yifuza kubona RDC igera ku mahoro arambye, kandi ikabigiramo uruhare.

Ni mu gihe uyu munyacyubahiro ari muruzinduko mu karere kuva ku wa kane. Ubwo yaganira n’abategetsi ba Leta y’i Kinshasa, nk’uko perezidansi ibigaragaza.

Yagize ati: “Turifuza amahoro arambye yemeza ubusugire bw’ubutaka bwa Congo, mu gihe dushyiraho ubusugire bw’ubukungu bwa karere butera imbere. Uyu mubano ufite amahirwe menshi, kandi twishimiye umwanya wo kuganira ku nzira igana imbere na bagenzi bacu hano i Kinshasa.”

Amakuru avuga ko uyu mujyanama wa perezida Trump, i Kinshasa yakiriwe na perezida Felix Tshisekedi aho yaraherekejwe n’umunyamabanga wa Leta wungirije ushinzwe ibibazo bya Afrika, na Dan Dunham, umuyobozi w’inama y’umutekano y’igihugu ishinzwe Afrika.

Nyuma yo kumwakira, ibiganiro byabo byibanze ku ntambara iri kubera mu Burasizuba bw’iki gihugu.

Ubundi kandi banaganiriye no ku masezerano yerekeranye n’amabuye y’agaciro hagati ya RDC n’Amerika.

Kuri aya masezerano, Boulos yavuze ko igihugu cyumvikanye na RDC inzira iganisha ku iterambere.

Ati: “Twasuzumye iki cyifuzo, kandi nshimishijwe no kubamenyesha ko njye na perezida twumvikanye ku nzira igana ku iterambere. Ntegerezanyije amatsiko gukorana na perezida Felix Tshisekedi n’itsinda rye kugira ngo habeho umubano mwiza ugirira akamaro Abanye-Congo ndetse n’Abanya-Merika. Dufite intego yo gushimangira ishoramari n’abikorera bo muri Amerika muri RDC, cyane cyane mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, kugira ngo tugire uruhare mu iterambere ry’ibihugu byacu.”

Hejuru y’ibyo yashimangiye ko amasosiyete y’Abanyamerika yiteguye gushinga imizi muri RDC mu rwego rwo kuzamura ubukungu bw’akarere.

Nyuma ya Kinshasa, Boulos yerekeje i Kigali mu Rwanda, n’i Nairobi muri Kenya na Uganda, nk’uko bigaragara muri gahunda y’uruzinduko rwe yatangajwe na minisiteri y’ubanye n’amahanga y’Amerika.

Tags: AmerikaIntambaraRdcYizeje
Share36Tweet22Send
minebwenews

minebwenews

Recommended For You

I Uvira umutekano wakomeje kurushaho kuzamba, muri iri joro ho byafashe indi ntera

by Bahanda Bruce
September 5, 2025
0
Uvira byakomeje kudogera abatari bake bakomerekejwe abandi bafunzwe

I Uvira umutekano wakomeje kurushaho kuzamba, muri iri joro ho byafashe indi ntera Amakuru aturuka i Uvira muri Kivu y'Amajyepfo, aravuga ko muri iri joro ryo ku wa...

Read moreDetails

I Mulenge hiriwe ituze, gusa ku Ndondo niho Ingabo z’u Burundi ziri guteza akajagari

by Bahanda Bruce
September 5, 2025
0
I Mulenge hiriwe ituze, gusa ku Ndondo niho Ingabo z’u Burundi ziri guteza akajagari

I Mulenge hiriwe ituze, gusa ku Ndondo niho Ingabo z'u Burundi ziri guteza akajagari I Mulenge muri Kivu y'Amajyepfo biravugwa ko hiriwe ituze, usibye ko ku Ndondo ya...

Read moreDetails

Ebola yongeye kwa duka muri RDC ikaba inamaze guhitana abatari bake

by Bahanda Bruce
September 5, 2025
0
Ebola yongeye kwa duka muri RDC ikaba inamaze guhitana abatari bake

Ebola yongeye kwa duka muri RDC ikaba inamaze guhitana abatari bake Icyorezo cya Ebola cyongeye kwa duka muri Repubulika ya demokarasi ya Congo, ikaba imaze no guhitana abantu...

Read moreDetails

Wazalendo batangaje ibindi bazakora ku munsi w’ejo kugira ngo birukane Gen Gasita i Uvira

by Bahanda Bruce
September 4, 2025
0
Wazalendo batangaje ibindi bazakora ku munsi w’ejo kugira ngo birukane Gen Gasita i Uvira

Wazalendo batangaje ibindi bazakora ku munsi w'ejo kugira ngo birukane Gen Gasita i Uvira Abarwanyi bibumbiye mu cyiswe Wazalendo bakorana byahafi n'u Butegetsi bwa Repubulika ya demokarasi ya...

Read moreDetails

Twirwaneho yavundereje bikomeye ingabo z’u Burundi zayigabyeho igitero mu Mikenke

by Bahanda Bruce
September 4, 2025
0
Twirwaneho yavundereje bikomeye ingabo z’u Burundi zayigabyeho igitero mu Mikenke

Twirwaneho yavundereje bikomeye ingabo z'u Burundi zayigabyeho igitero mu Mikenke Nyuma y'aho Ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo ku bufatanye n'iz'u Burundi hamwe n'imitwe yitwaje intwaro irimo...

Read moreDetails
Next Post
America has made a commitment to resolving the on going conflicts in the Eastern part of the DRC.

America has made a commitment to resolving the on going conflicts in the Eastern part of the DRC.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rugezi Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?