Amerika yahinduye imvugo ku ntambara ibera mu Burasirazuba bwa RDC.
Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yasabye ubutegetsi bwa perezida Félix Tshisekedi kujya mu biganiro n’umutwe wa M23, nk’inzira imwe yonyine yatuma Congo igera ku mahoro arambye.
Ni byo Amerika yatangaje ahar’ejo tariki ya 15/01/2025 ubwo yagarukaga kuri raporo y’impuguke z’umuryango w’Abibumbye kuri Congo zasohoye mu mpera z’u mwaka ushize.
Iyo raporo ishinja ingabo z’u Rwanda gutera inkunga umutwe wa M23, ikanashinja ingabo za Congo gukomeza ubufatanye n’umutwe witwaje imbunda wa FDLR urimo abasize bakoze jenoside mu Rwanda.
Amerika yagize iti: “Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ziranamagana ibyo raporo igaragaza nk’ubufatanye bwapanzwe hagati y’ingabo za RDC n’umutwe wa FDLR wafatiwe ibihano na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika na LONI.”
Yakomeje igira iti: “Turasaba cyane abategetsi ba RDC ko iyi mikoranire ihita ihagarara, kandi twishimiye ko Leta ya Kinshasa yemeye gukorana na MONUSCO mu gushyira mu bikorwa gahunda yo gusenya FDLR hubahirizwa byimazeyo amategeko mpuzamahanga arengera ikiremwamuntu.”
Umuvugizi wa minisiteri y’ubanye n’amahanga y’Amarika, Matthew Miller, yasabye RDC kujya mu mishyikirano na M23 nk’inzira yatuma ibona amahoro.
Amerika kandi yavuze ko nta nzira iganisha ku mahoro ishobora kubaho muri RDC hatabaye ibiganiro hagati ya Leta ya Kinshasa n’imitwe yitwaje intwaro irimo m23.
Amerika yongeye kuvuga ibi mu gihe yari imaze iminsi yotsa igitutu umutwe wa M23 guhagarika intambara ndetse ikanava mu duce twose yafashe.
Hagataho nta kiramenyekana ko Leta ya Kinshasa yemera kuja mu biganiro n’umutwe wa M23.
Usibye ko Amerika yasabye ubutegetsi bwa Kinshasa guca bugufi ubundi bugatangira gushyikirano n’uriya mutwe.