Igihugu cya Amerika, cyamaganye leta ya Président Félix Antoine Tshisekedi, kivuga ko iyo leta itubahiriza ikiremwa muntu.
Yanditswe na Bruce Bahanda, kw’itariki 25.05.2023, saa 7:45 AM, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Leta Yunze Ubumwe bwa Amerika, ibinyujije kuri minisitiri w’ububanyi n’amahanga Antony Blinken, yamaganye Président wa Republika ya Demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi, imusaba ko leta ye yagira kubahiriza uburenganzira bwamuntu .
Nimugihe kuruyu wagatandatu ushize tariki 20.05.2023, i Kinshasa habaye imyigaragambyo yari yateguwe nabanya Politike batavuga rumwe nubutegetsi bwa Kinshasa, Moïse Katumbi, Matata Mponyo ndetse n’a Martin Fayulu.
Muriyo myigaragambyo mugihe aba polisi bagerageza guhagarika abigaragambyaga bakoresheje inguvu zumurengera kandi aba polisi bari bitwaje imipanga ninkoni ndetse nimbunda nkuko bisanzwe .
Haramafoto yagaragaje aba polisi bakubita inkoni zamahiri abana bato ubonako nyine bari bafite imyaka yubuto, ibi bikaba byaratumye abavuga rikijana bahaguruka kwamagana ibyabaye uwo munsi.
Iki ganiro cabaye hagati ya perezida Tshekedi na Minisitiri w’ubanye namahanga wa Amerika bwana Blinken, binyuze kuri Telephone ngendanwa, uyu munya Merika yashimangiye ko leta ya Kinshasa igomba kubahiriza uburenganzira bwamuntu murico gihugu, akaba yaravuze no kunyeshyamba za M23 aho yasabye ko izinyeshamba zakomeza kuva muturere bafite, ibi tubikura kurubuga rwa Radio RFI.
Si Amerika yonyine yamaganye ibyagaragagaye mumyigaragambyo iheruka kuba i Kinshasa, abanyapolitike benshi muri RDC bamaganye polisi ya Kinshasa bavuga ko ibyo bakoze bigaragaza urugomo rubi nokutubaha uburenganzira bwamuntu ndetse nokurenga amategeko nshinga yigihugu agenga abapolisi.