• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Saturday, January 24, 2026
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home World News

Amerika Yatanze Ibisobanuro ku Mpamvu Yikuye Burundu mu Muryango wa WHO

Bahanda Bruce by Bahanda Bruce
January 24, 2026
in World News
0
Amerika Yatanze Ibisobanuro ku Mpamvu Yikuye Burundu mu Muryango wa WHO
63
SHARES
1.6k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Amerika Yatanze Ibisobanuro ku Mpamvu Yikuye Burundu mu Muryango wa WHO

You might also like

Amerika na Canada mu Ihangana Rikomeye

Perezida Trump i Davos Yacishije make Akoresha Amagambo Yoroheje

Isi mu Gihe cy’Impinduka Zidasanzwe: Uko Umwaka Umwe wa Donald Trump wahinduye Politiki Mpuzamahanga

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ku mugaragaro ko zikuye burundu mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO/OMS), zishingiye ku mpamvu zirimo kubura kutabogama, kudakorera mu mucyo, gukorera mu nyungu za bimwe mu bihugu, ndetse n’imyitwarire uyu muryango wagize mu bihe by’icyorezo cya COVID-19.

Iki cyemezo cyatangajwe mu itangazo rihuriweho ryashyizwe ahagaragara n’Ubunyamabanga bwa Leta ya Amerika bushinzwe Ubuzima hamwe n’Ubunyamabanga bw’Ububanyi n’Amahanga, tariki ya 22/01/2026. Muri iri tangazo, impande zombi zasobanuye ko iki cyemezo gishingiye ku isezerano Perezida Donald Trump yari yaratanze ku munsi wa mbere agarutse ku butegetsi.

Bagize bati: “Iki cyemezo gishingiye ku ntege nke WHO yagaragaje mu gihe cy’icyorezo cya COVID-19, n’ingaruka mbi izo ntege nke zagize ku buzima rusange no ku nyungu z’Abanyamerika. Isezerano ryatanzwe rigomba kubahirizwa.”

Amerika yibukije ko nubwo ari imwe mu bihugu byashinze WHO, uyu muryango wagiye ugaragaza imyitwarire idahuye n’inshingano zawo, ugafatwa nk’uwacitse ku murongo ugamije kurengera inyungu z’ibihugu byose. Yongeyeho ko WHO yananiwe gutanga ku gihe amakuru y’ingenzi yari gufasha mu gukumira no kugabanya ingaruka z’icyorezo cya COVID-19 ku baturage ba Amerika.

Itangazo rikomeza rigira riti: “Guhera aka kanya, inkunga z’amafaranga ndetse n’abakozi ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika bagiraga uruhare mu bikorwa bya WHO birahagaritswe burundu.”

Amakuru aturuka ku cyicaro gikuru cya WHO i Genève mu Busuwisi avuga ko ibendera rya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ryamanuwe mu madendera y’ibihugu binyamuryango, bikaba ari ikimenyetso gifatika cyo kwitandukanya ku mugaragaro.

Uku kuva kwa Amerika gusigira WHO icyuho gikomeye, kuko Amerika yagiraga uruhare runini mu ngengo y’imari y’uyu muryango, itanga hafi 18% by’amafaranga akoreshwa mu bikorwa byawo, hiyongeraho ubujyanama, ibikoresho n’abakozi bagiraga uruhare rukomeye mu ishyirwa mu bikorwa ry’inshingano zawo ku rwego mpuzamahanga.

Perezida Donald Trump, uri mu mwaka we wa mbere agarutse ku butegetsi, yakomeje gushimangira umugambi we wo gukura igihugu cye mu miryango mpuzamahanga atemeranya na yo, ayishinja kudakorera inyungu z’Abanyamerika no kubangamira ubusugire bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku rwego mpuzamahanga.

Tags: AmericaOMSYavuye
Share25Tweet16Send
Bahanda Bruce

Bahanda Bruce

Recommended For You

Amerika na Canada mu Ihangana Rikomeye

by Bahanda Bruce
January 24, 2026
0
Amerika na Canada mu Ihangana Rikomeye

Amerika na Canada mu Ihangana Rikomeye Ihangana rishingiye ku nyungu za politiki n’ubukungu hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Canada rikomeje gufata indi ntera, nyuma y’uko...

Read moreDetails

Perezida Trump i Davos Yacishije make Akoresha Amagambo Yoroheje

by Bahanda Bruce
January 23, 2026
0
Amerika Yagaragaje Ibyo Perezida Trump Amaze Kugeraho mu Minsi 365, Harimo n’Ibyakozwe kuri Afurika na RDC Irimo

Perezida Trump i Davos Yacishije make Akoresha Amagambo Yoroheje Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yacishije make ku ngingo yakunze guteza impaka yo kwigarurira ikirwa...

Read moreDetails

Isi mu Gihe cy’Impinduka Zidasanzwe: Uko Umwaka Umwe wa Donald Trump wahinduye Politiki Mpuzamahanga

by Bahanda Bruce
January 22, 2026
0
Isi mu Gihe cy’Impinduka Zidasanzwe: Uko Umwaka Umwe wa Donald Trump wahinduye Politiki Mpuzamahanga

Isi mu Gihe cy’Impinduka Zidasanzwe: Uko Umwaka Umwe wa Donald Trump wahinduye Politiki Mpuzamahanga Kuva Donald Trump yagaruka ku butegetsi bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, isi yinjiye...

Read moreDetails

Amerika Yagaragaje Ibyo Perezida Trump Amaze Kugeraho mu Minsi 365, Harimo n’Ibyakozwe kuri Afurika na RDC Irimo

by Bahanda Bruce
January 21, 2026
0
Amerika Yagaragaje Ibyo Perezida Trump Amaze Kugeraho mu Minsi 365, Harimo n’Ibyakozwe kuri Afurika na RDC Irimo

Amerika Yagaragaje Ibyo Perezida Trump Amaze Kugeraho mu Minsi 365, Harimo n’Ibyakozwe kuri Afurika na RDC Irimo Mu rwego rwo kwizihiza umwaka wa mbere wa manda ya kabiri...

Read moreDetails

EU Yahagaritse Amasezerano n’Amerika, Intangiriro y’Intambara Nshya y’Ubukungu

by Bahanda Bruce
January 20, 2026
0
EU Yahagaritse Amasezerano n’Amerika, Intangiriro y’Intambara Nshya y’Ubukungu

EU Yahagaritse Amasezerano n’Amerika, Intangiriro y’Intambara Nshya y’Ubukungu Nk’uko bigaragara mu isesengura rikomeje gukwirakwira mu nzego za dipolomasi n’ubukungu ku Isi, Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) wafashe icyemezo...

Read moreDetails
Next Post
Amashusho Yatumye Kapiteni wa FARDC Akatirwa Igifungo cy’Imyaka 20

Amashusho Yatumye Kapiteni wa FARDC Akatirwa Igifungo cy’Imyaka 20

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge Abaturage AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kabila Kagame Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rwanda SADC Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

Manage Cookie Consent
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.
Functional Always active
The technical storage or access is strictly necessary for the legitimate purpose of enabling the use of a specific service explicitly requested by the subscriber or user, or for the sole purpose of carrying out the transmission of a communication over an electronic communications network.
Preferences
The technical storage or access is necessary for the legitimate purpose of storing preferences that are not requested by the subscriber or user.
Statistics
The technical storage or access that is used exclusively for statistical purposes. The technical storage or access that is used exclusively for anonymous statistical purposes. Without a subpoena, voluntary compliance on the part of your Internet Service Provider, or additional records from a third party, information stored or retrieved for this purpose alone cannot usually be used to identify you.
Marketing
The technical storage or access is required to create user profiles to send advertising, or to track the user on a website or across several websites for similar marketing purposes.
  • Manage options
  • Manage services
  • Manage {vendor_count} vendors
  • Read more about these purposes
View preferences
  • {title}
  • {title}
  • {title}
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?