Andi ataravuzwe ku ngabo z’u Burundi ziri mu Bibogobogo.
Ingabo z’u Burundi zisanzwe zifatanya n’iza Congo kurwanya umutwe wa Twirwaneho n’uwa M23 mu Burasizuba bw’iki gihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, ziri muzagabye igitero mu Bijabo zikubitwa nabi.
Ni amakuru Minembwe Capital News ikesha umwe uhora hafi y’izi ngabo z’u Burundi ziri mu Bibogobogo, aho mu makuru yaduhaye yagize ati: “I Kambi z’i ngabo z’u Burundi zari aha mu Bibogobogo asigayemo imbarwa.”
Izi ngabo z’u Burundi zageze muri aka gace ka Bibogobogo gaherereye muri teritware ya Fizi mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo mu kwezi kwa gatatu, nyuma y’aho zari zisimbuye n’ubundi izindi zabo zahahoraga izahise zoherezwa i Baraka.
Nk’uko aya makuru abisobanura, ku cyumweru tariki ya 25/05/2025, aba basirikare bari aha mu Bibogobogo b’u Burundi bagiye guhura n’abandi babo bari binutse kwa Mbogo nyuma yo kuva i Bujumbura berekeza mu Bijabo ku wa mbere mu gitondo bagaba igitero kuri Twirwaneho na M23 nubwo kitabahiriye.
Aha mu Bibogobogo babaga mu ikambi zibiri. Iyo mw’irango rya Gipimo riherereye hagati y’u muhana wa Bivumu n’uwa Magaja, indi ikaba ahitwa mw’irango rya Ugeafi.
Aya makuru akomeza avuga ko aba basirikare babarirwaga mu magana atatu, ariko ubu ngo ntibarenze 30.
Ati: “Nk’iyi kambi yabo iri aha mw’irango rya Ugeafi yabagamo abasirikare barenga ijana, ariko ubu ntibarenze 20.”
Nyuma y’uko izi ngabo zigabye igitero kuri Twirwaneho na M23 mu Bijabo, abarwanyi b’iyi mitwe yombi yarabirukanye bahungira mu bice by’i Ndondo ya Bijombo.
Mu kugaba kiriya gitero kitigeze kibahira, bari bagihuriyemo n’abandi basirikare babo bari baturutse muri ibi bice by’i Ndondo ya Bijombo bahungiyemo biherereye mu ntera ndende uvuye aha mu Bijabo bari bateye.
Ingabo z’u Burundi ziri kubutaka bwa RDC muri Kivu y’Amajyepfo kuva mu mpera z’umwaka wa 2022. Zihari ku masezerano y’ubufanye mu byagisirikare hagati y’ibihugu byombi yasinyiwe i Bujumbura mu kwezi kwa gatanu uwo mwaka wa 2022.
Ariko nubwo zihari nta kintu kinini zifasha igisirikare cya RDC kuko ntagace na gato zari zambura uyu mutwe wa Twirwaneho n’uwa M23. Yaba iza Congo cyo kimwe n’izi z’u Burundi zikubitwa kumwe, kandi zigahunga zose.
Iyi mitwe yombi igenzura ibice bitandukanye n’imijyi ikomeye irimo uwa Goma n’uwa Bukavu n’ibindi bice byinshi birimo na Minembwe. Ibyo bice byose byabagamo ingabo z’u Burundi n’iza FARDC ndetse na Wazalendo utaretse FDLR. Ariko zarayitaye zirahunga irafatwa.