Angola Irigushyira Imbaraga mu Biganiro by’Amahoro; AFC/M23 Ikagaragaza Impungenge ku Ishyirwa mu Bikorwa ry’Agahenge
Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC) yatangaje ko yemeye ku mugaragaro icyifuzo cyatanzwe na Angola cyo gushyiraho agahenge hagati ya yo n’ihuriro Allience Fleuve Congo, AFC/M23. Aka gahenge kari kateganyijwe gutangira kubahirizwa saa sita z’amanywa ku wa Gatatu, tariki ya 18/02/2026.
Ku ruhande rwa Kinshasa, iki cyemezo cyakiriwe nk’intambwe igamije kugabanya umwuka mubi no gushaka umuti urambye w’amahoro ku makimbirane amaze imyaka myinshi mu burasirazuba bw’igihugu. Ibi bibaye mu gihe ibikorwa bya gisirikare byari bikomeje guhungabanya umutekano mu Ntara za Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo.
Nubwo bimeze bityo, amakuru aturuka mu bice bya Minembwe no mu nkengero zaho agaragaza ko imirwano yakomeje, aho ingabo za Leta (FARDC) zifatanyije n’imitwe yitwaje intwaro irimo Wazalendo, FDLR ndetse n’ingabo z’u Burundi, bashinjwa kugaba ibitero byibasira cyane cyane ahatuye Abanyamulenge. Ibyo bitero bivugwa ko bikorwa ku butaka no mu kirere, hifashishijwe indege zitagira abapilote (drones) ndetse n’indege z’intambara zo mu bwoko bwa Sukhoi-25.
Ku rundi ruhande, AFC/M23 yasabwe kugaragaza aho ihagaze kuri iki cyifuzo cya Angola. Ubuyobozi bwayo bwagaragaje kutanyurwa n’uburyo iki cyemezo cyafashwe, bushimangira ko butigeze bugishwa inama cyangwa ngo bugire uruhare mu biganiro byabivuyemo. Buvuga kandi ko, nubwo bwubahiriza agahenge kashyizweho mu rwego rw’ibiganiro bya Doha, ingabo za Leta zakomeje ibitero.
Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabereye i Goma tariki ya 13/02/2026, nyuma y’inama y’akazi n’intumwa za MONUSCO, Benjamin Mbonimpa, Umunyamabanga Uhoraho wa AFC/M23 akaba n’umwe mu bayihagarariye mu biganiro bya Doha, yavuze ko batigeze bamenyeshwa ibyemezo byafatiwe i Luanda. Yashimangiye ko bo bakurikiza inzira y’ibiganiro biyobowe na Qatar i Doha, kandi ko biyemeje kubahiriza imyanzuro yaho.
Yagize ati: “Ntabwo twigeze tumenyeshwa ibyemejwe na Angola. Twebwe twubahiriza ibiganiro bibera i Doha kandi twiyemeje kubahiriza agahenge kagiye gasinywa inshuro nyinshi. Ibyabereye muri Angola ntitwabimenyeshejwe, kandi ntituzi n’ibikubiyemo.”
Iri tandukaniro mu myumvire hagati ya Kinshasa na AFC/M23 rifatwa na benshi nk’imbogamizi ishobora kudindiza ishyirwa mu bikorwa ry’aka gahenge.
Si ubwa mbere hashyizweho gahunda y’agahenge mu burasirazuba bwa RDC ariko ntishyirwe mu bikorwa. Mu kwezi kwa kabiri 2025, hashyizweho agahenge nyuma y’ifatwa rya Goma na Bukavu, ariko ntikubahirizwa. Hagati y’ukwezi kwa gatatu n’ukwa kane 2025, hasinywe itangazo rusange i Doha hagati ya Kinshasa na AFC/M23, risomwa no kuri televiziyo y’igihugu, ariko na ryo ntiryashyizwe mu bikorwa. Mu kwezi kwa munani uwo mwaka, hatangajwe agahenge gahoraho i Doha, ariko na ko ntikubahirizwa, ndetse n’uburyo bwo kugenzura iyubahirizwa ryako ntibwigeze bushyirwaho.
Mu gihe ayo mahirwe yagiye apfuba, impande zombi zakomeje gushinjanya kurenga ku masezerano, bituma abaturage bakomeza guhura n’ingaruka z’intambara zirimo kwimurwa ku ngufu, ibura ry’ibiribwa n’umutekano muke.
Hagati aho, Inama y’Umutekano ya Loni yemeje Umwanzuro wa 2808 wongereye manda ya MONUSCO undi mwaka umwe, inahindura inshingano zayo mu rwego rwo gushyigikira by’umwihariko ishyirwa mu bikorwa ry’agahenge. Jean-Pierre Lacroix, Umunyamabanga Mukuru Wungirije wa Loni ushinzwe ibikorwa byo kubungabunga amahoro, yatangaje ko MONUSCO yiteguye kugira uruhare mu gukurikirana iyubahirizwa ry’agahenge, itangirira i Uvira mbere yo gukomeza mu tundi duce twugarijwe n’umutekano muke.
Icyakora, nk’uko byagarutsweho na António Guterres, Umunyamabanga Mukuru wa Loni, MONUSCO ntifite ubushobozi bwo gushyiraho amahoro ku ngufu, bityo ko bikwiye ko habaho ubushake bwa politiki n’ubufatanye busesuye bw’impande zose.
Icyifuzo cy’aka gahenge cyaturutse ku nama yabereye i Luanda yahuje Perezida wa Angola, João Lourenço; Perezida wa RDC, Félix Tshisekedi; Perezida wa Togo, Faure Gnassingbé nk’umuhuza w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe; ndetse n’uwahoze ari Perezida wa Nigeria, Olusegun Obasanjo, umwe mu bahuza bagenwe n’uyu muryango.
Iyi nama yakurikiwe n’indi yabereye i Lomé, igamije gushimangira ubufatanye hagati y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Qatar mu gushyigikira inzira y’amahoro mu burasirazuba bwa RDC no mu karere k’Ibiyaga Bigari.
Nubwo dipolomasi ikomeje gushyirwamo imbaraga, abasesenguzi bemeza ko intambwe nyayo izashingira ku bushake bw’impande zombi bwo gushyira imbere inyungu z’abaturage, ari bo bakomeje kuba abagizweho ingaruka zikomeye n’iyi ntambara.
Isomo rikomeye riva mu mateka y’agahenge katubahirijwe kenshi ni uko amahoro arambye adashoboka hatabayeho ukwiyemeza nyakuri, gukorera mu mucyo no kubahiriza ibyo impande zose ziyemeje. Mu gihe amaso y’abaturage n’umuryango mpuzamahanga areba tariki ya 18/02/2026 nk’itariki y’ingenzi, haracyari ibibazo byinshi ku buryo aka gahenge kazashyirwa mu bikorwa n’icyizere cyo kuramba kwako. Igihe ni cyo kizagaragaza niba intambwe yatewe na Angola izaba imbarutso y’amahoro arambye cyangwa indi gahunda izasigara mu mateka itagezweho.






