Angola Yatanze Itariki yo Guhagarika Imirwano hagati ya RDC na M23
Repubulika ya Angola yatangaje ko yatanze icyifuzo cyo gushyiraho agahenge k’imirwano, hagati ya Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) n’umutwe witwaje intwaro wa M23, kagatangira kubahirizwa guhera saa sita z’amanywa ku itariki ya 18/02/2026. Ibi byatangajwe ku wa Kabiri n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cya Angola.
Iki cyemezo gikurikira inama yabereye i Luanda ku wa Mbere, yahuje Perezida wa Angola João Lourenço, Perezida wa RDC Félix Tshisekedi, Perezida wa Togo Faure Essozimna Gnassingbé, uhagarariye Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) muri iki kibazo, ndetse n’uwahoze ari Perezida wa Nigeria Olusegun Obasanjo, uhagarariye itsinda ry’abahoze ari abakuru b’ibihugu bashyizweho na AU nk’abafasha mu rugendo rw’amahoro muri RDC.
Nk’uko bikubiye mu itangazo ryasohowe n’Ibiro bya Perezida wa Angola, itariki y’itangiriro ry’agahenge izashingira ku “itangazo ryo kwemera ku mugaragaro” rizatangwa n’impande zirebwa n’iki cyemezo. Ibi bivuze ko ishyirwa mu bikorwa ry’iki cyifuzo rizaterwa n’uko Guverinoma ya RDC na M23 babyemera ku mugaragaro kandi bakiyemeza kubahiriza amasezerano.
Angola yanagaragaje ko itangazwa ry’itangira ry’icyiciro cyo gutegura ibiganiro by’Abanyekongo ubwabo (dialogue intercongolais), biteganyijwe kubera i Luanda, rizamenyekana mu gihe kiri imbere. Ibi biganiro byitezweho kuba intambwe ikomeye mu gushakira umuti urambye ikibazo cy’umutekano muke kimaze imyaka myinshi mu burasirazuba bwa RDC.
Angola imaze igihe kinini igira uruhare rufatika mu gushakira amahoro akarere k’Ibiyaga Bigari. Perezida João Lourenço azwiho kugaragaza ubushake bwo guhuza impande zihanganye, haba mu rwego rw’ibiganiro hagati ya RDC n’u Rwanda, ndetse no mu rwego rw’imbere mu gihugu cya Congo. Iki gihugu kandi cyagiye cyitabira inama zitandukanye zateguwe na AU n’imiryango y’akarere igamije kugabanya umwuka mubi n’intambara zishingiye ku mitwe yitwaje intwaro ikorera mu burasirazuba bwa RDC.
Umutwe wa M23 (Mouvement du 23 mars) wavutse mu 2012, ukomoka ku kutumvikana hagati ya Leta ya RDC n’abarwanyi bahoze mu mutwe wa CNDP, bashinjaga Leta kutubahiriza amasezerano yo ku itariki ya 23/03/2009, ari na ho izina M23 rikomoka. Nyuma yo gutsindwa no gusenywa mu mpera za 2013, uyu mutwe wongeye kugaruka mu 2021, ufata ibice bitandukanye mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, harimo kandi ko wafashe umujyi wa Goma na Bukavu, ndetse wanafashe Minembwe n’ahandi ufatanyije na MRDP-Twirwaneho.
Imirwano hagati ya FARDC (Ingabo za Leta ya RDC) na M23 yateje umutekano muke ukabije, ituma ibihumbi by’abaturage bava mu byabo, kandi ikomeza guteza umwuka mubi mu mubano w’ibihugu by’akarere.
Mu myaka ishize, habayeho inzira zitandukanye z’ibiganiro zirimo iya Nairobi iyobowe n’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) ndetse n’iya Luanda iyobowe na Angola. Izi gahunda zombi zari zigamije guhosha imirwano no kugarura ituze mu burasirazuba bwa RDC, ariko zagiye zihura n’imbogamizi zirimo kutizerana hagati y’impande zirebwa n’ikibazo n’ukwivanga kw’ibihugu byo mu karere bishinjanya gushyigikira imitwe yitwaje intwaro.
Icyifuzo cya Angola cyo guhagarika imirwano guhera tariki ya 18/02 kigaragara nk’intambwe y’ingenzi mu rugendo rwo gushaka igisubizo cya politiki ku kibazo kimaze imyaka irenga icumi gihungabanya uburasirazuba bwa RDC.
Niramuka impande zombi zemeye ku mugaragaro iki cyifuzo, byaba ari intangiriro nshya y’ibiganiro byimbitse by’Abanyekongo ubwabo, bigamije kugarura amahoro arambye, kubaka icyizere no gusubiza ituze mu bice byugarijwe n’intambara.





