
Leta ya Republika ya democrasi ya Congo (RDC), ifite urwikekwe ku ngabo za Uganda na Sudani y’Amajyepfo
Abayobozi ba Repubulika ya demukarasi ya Congo bakomeje kugaragaza urwikekwe ku ngabo ziri mu butumwa bw’amahoro bw’umuryango wa Afrika y’iburasirazuba, EAC, by’umwihariko iza Uganda n’iza Sudani y’Epfo zinjiye vuba mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Urwikekwe rumaze iminsi ndetse byanavuzwe na Président Félix Tshisekedi, tariki 09.03.2023 ubwo yahuriraga na komanda w’ingabo za EAC, Maj. Gen Jeff Nyagah, hamwe n’abandi bayobozi i Bujumbura mu Burundi.
Icyo gihe, Tshisekedi mu mvugo yakoresheje yabwiye Gen Nyagah ko ingabo za EAC zidashaka kurasa umutwe witwaje intwaro wa M23, aho kuwurwanya, amuteguza ko Abanyekongo bazarwanya ubutumwa bwabo mu gihe batakora ibyo bifuza.
Nk’uko byumvikanye muri videwo yabo bagabo bombi yasakaye mu binyamakuru, Tshisekedi wari urakaye cyane yabwiye Gen Major Nyagah ati: “Ntimubebere umutwe wa M23. Byaba biteye isoni abaturage babibasiye. Mwaje kudufasha, ntabwo mwaje kugira ibibazo. Mwitondere ibi, mukorane n’abaturage.”
Ingabo za Uganda n’iza Sudani y’Epfo nizo ziheruka kwambuka muri Congo nyuma murubu butumwa bwamahoro muburasirazuba bw’iki gihugu.
Ingabo z’u Burundi n’iza Kenya ni zo zateye iya mbere zitabira ubutumwa bwa EAC muri Republika ya democrasi ya Congo (RDC), gusa bivugwa ko iza Uganda n’iza Sudani y’Epfo zari zimaze igihe zitegura zitemerewe kwinjira muri iki gihugu cyugarijwe n’umutekano muke mu mpera z’umwaka ushize.
Maze birangira, iza Sudani y’Epfo zoherejwe na Président Salva Kiir zageze i Goma tariki ya 03.04.2023, nyuma y’aho n’iza Uganda zinjiriye i Bunagana tariki ya 29.03.2023.
Hagaragaye ibaruwa Umuyobozi Mukuru w’urwego rushinzwe ubutasi (ANR), Jean-Hervé Mbelu Biosha, yandikiye Perezida Félix Tshisekedi tariki 03.04. 2023, amumenyesha ko yabonye amakuru y’ibanga agaragaza ko hari ibyago byo gucibwamo ibice kw’igihugu cyabo.
Nk’uko bigaragara muri iyi baruwa, Biosha yavuze ko aya makuru yaturutse ahitwa Buyora na Baswaga muri teritwari ya Lubero muri Kivu y’Amajyaruguru, ngo ingabo za Sudani y’Epfo na Uganda zikaba zitegurira muri utu duce gufasha M23.
Yanzuye avuga ko ibihugu by’inshuti biri gutera RDC umugongo kandi ari ikibazo gikomeye cyane gisaba kugikurikiranira hafi.





