Kuruyu wa Kabiri, habaye ikiganiro kuby’umutekano wa RDC hagati ya Perezida Paul Kagame n’Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Antony Blinken.
Yanditswe na: Bruce Bahanda, tariki 16/08/2023, saa 10:00Am, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Ejo hashize tariki 15/08/2023, perezida Paul Kagame, yagiranye ikiganiro n’Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Antony Blinken.
Iki kiganiro abayobozi bombi bagiranye bakoresheje Telefoni ngendanwa, kikaba cyaribanze kubi bazo bivugwa hagati y’u Rwanda na Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Ibiro bikuru bya Minisitiri w’u bubanyi n’Amahanga wa leta Zunze Ubumwe za Amerika, nyuma yikiganiro cyabayozi bombi , bahise batangaza ko Perezida Kagame na Anthony Blinken bagiranye ikiganiro gitanga umusaruro ku bibazo bigize igihe bivugwa hafi y’umupaka wa Congo Kinshasa n’u Rwanda.
Kuri ubu ibihugu byombi biracyarebana ay’ingwe, kubera ibirego byerekeye umutwe wa M23 Congo idahwema gushinja leta ya Kigali.
Nko mu mpera z’ukwezi gushize Igisirikare cya RDC , cyashinje Ingabo z’u Rwanda kwinjira muri Kivu y’Amajyaruguru; ibirego RDF yamaganiye kure.
Blinken yasabye Perezida Kagame ko u Rwanda na RDC bafata ingamba zigamije guhoshya umwuka mubi uri hagati y’ibihugu byombi mu buryo bwa dipolomasi, nk’uko Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika yabitangaje.
Ikiganiro cy’abayobozi bombi cyabaye nyuma y’iminsi mike Minisitiri wungirije w’Ububanyi n’Amahanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Victoria Nuland, agiriye uruzinduko i Kinshasa.
Ni uruzinduko rwasize aganiriye na Perezida Félix Antoine Tshisekedi ku bibazo biri hagati y’igihugu cye n’u Rwanda.
Mu mwaka ushize ubwo Antony Blinken yagiriraga uruzinduko rw’akazi i Kigali ndetse n’i Kinshasa, yagaragaje ko yabonye ibimenyetso bishimangira ko u Rwanda ruha ubufasha umutwe wa M23 umaze imyaka hafi ibiri uhanganye n’Igisirikare cya Congo Kinshasa.
U Rwanda ruhakana guha ubufasha uriya mutwe, ahubwo rukagaragaza ko rutewe impungenge n’imikoranire FARDC ifitanye n’umutwe wa FDLR; ibyo rufata nk’imbogamizi ku mutekano warwo.
Leta ya Kigali, imaze igihe yarakajije iby’umutekano ku mupaka wayo na Congo Kinshasa, mu rwego rwo kwirinda ko Ingabo z’iki gihugu na FDLR bagira ibitero bagaba bigamije guhungabanya umutekano w’Abaturarwanda.