Apostle Alice, yavuze ikindi kintu gikomeye kubw’oko bwa Banyamulenge (Tutsi) yagize ati: “Gutabara Abanyamulenge, numuhamagaro uva k’Uwiteka, niba Umwana wawe ashaka gutabara musabire umugisha musezerane amahoro w’irinde kumuvuma no kumutuka kuko Intambara zibera ruguru(Imulenge) n’Intambara zamasezerano”.
Ibi yabivugiye mugiterane, kimaze iminsi ine(4), Inakivale ho muri Uganda.
Muriki giterane Apostle Alice, yabwirije Topic “Yogusenga cangwa se akamaro ko gusenga” Nkuko twabivuze mbere umunsi wambere yabwirije Topic ya “Kugirirwa ic’izerwe n’Imana” kuwakabiri no Kuwagatatu avuga ku “Masengesho” kuwakane avuga kunyungu 9 zogusenga:
- Gusenga Bivura AGAHINDA gakabije: kuriyi ntambwe yambere yavuze ko igihe cose urimo kibi ukwiye gufata umwanya u gusenga kugira AGAHINDA, ufite kakuveho, waba uri mubukene, Indwara, gupfusha yavuze ko ikimara aka gahinda ari ugasenga.
- Gusenga bikwiye kuba ubuzima nka kurya Ifi ubuzima bwayo ari ukuba mumazi: Apostle Alice, yavuze ko “Igihe Ifi uyikuye mumazi ubusa nuyambuye ubuzima”. Kumukristu naho igihe uvuye mugusenga uba w’iyambuye ubuzima bw’umwuka.
- Gusenga b’iha abantu kugira ubusabane n’Imana: Yavuze ko “Umwana agira ubusabane n’umubyeyi we igihe baganira” niko nokumana bimera dusabana n’Imana igihe dusenga.
- Gusenga, bituma uba umunyamwuka, Kimwe niyo urya neza uba mwiza.
- Gusenga, bidufasha kurw’ana intambara, gusenga nimbunda ya Msaada cangwa se igifaru.
- Gusenga, bisigira umurage mwiza abaza gukomokaho, ntawundi murage mwiza uruta gusenga, aha yatanze urugero rwa Reverend Pastor Kajabika, Umubyeyi wa Apostle Paul Gitwaza, yasigiye abana be umurage wokuba ab’ungeri bamatorero.
- Gusenga bituma uhabwa amasezerano: Israel yahawe amasezerano kubera gusenga. Nawe nusenga uzahabwa amasezerano.
- Gusenga, bizana igikundiro mubantu, aha Apostle Alice, yatanze urugero kuriwe yagize ati: “Ndimubi kwisura ariko kubera gusenga abantu barankunda, yavuze ko nigihe agiye kubwiriza abantu bitabira kubwinshi” nigihe yabwirizaga abantu bari bakubise buzuye iteraniro abandi bareberaga mumadirisha babuze aho bicara.
- Gusenga, bibohora imbohe, igihe dusenga imbohe zirabohoka, aha yatanze urugero rwa Lubumbashi mumwaka wa 1996, yavuze ko muruwo mwaka hari hafungiwe imbohe za Banyamulenge ariko kubwa Masengesho baje gufungurwa barataha. nanjye Bruce Bahanda, nkumwanditsi w’iyinkuru nibutse ko I’mana yankuye munzu y’imbohe mumwaka wa 2022/9 kwitari 20, ubwo narimbohewe iBurundi nzira ko ndumunyamulenge, icadukuye muriy’inzu y’imbohe namasengesho yabera, ntituzahwema kuvuga iby’iza Imana ikomeza gukorera abay’ikunda none niteka ry’ose Amen.
Courage rwose