Audio yiminota itandatu yogusaba imbabazi, irimo kubica bigacika kumbuga nkoranya Mbaga.
Audio yatanzwe na Colonel Gakunzi John Masabo, akoresheje Urubuga rwa Whatsapp yavugishije benshi kumbuga nkoranya Mbaga cane Urubuga rwa Whatsapp.
Colonel Gakunzi John Masabo, uheruka kugaruka mubaturage b’Irwanaho, avuye muri Gumino iyobowe na Colonel Nyamusaraba Alex.
Nubwo Gakunzi John Masabo yari muri Gumino ariko yakomeje kwiyita Android ndetse haraho yanasobanuraga ko akiri Twirwaneho, ukurikije indi audio yatanze mukirio cumusore uvuka munzu yabagorora witwa Chungura wishwe arashwe ningabo za FARDC zomuri 12ème brigade. Android ikaba yarabayeho mumwaka wa 2018 itangijwe na Colonel Gakunzi John, Colonel Ndori Thomas ndetse na Rate Muragwa Bonheur, uheruka kwicwa na FARDC apfira muri Prison.
Android, ikaba yaratabaye Abanyamulenge ubwo bari bugarijwe nibitero bya Maimai Bishambuke, muri MIBUNDA, BIBOGOBOGO na RURAMBO, gusa igikundi ca Android caje kwiyunga na Twirwaneho, iyobowe na Colonel Rukunda Makanika, nyuma yaho Colonel Gakunzi John Masabo, yaje kugaya imiyoborere ya Twirwaneho nkuko yabisobanuye muri Audio nanone yatanze icogihe akoresheje Urubuga rwa Whatsapp, icogihe yiyunga na Gumino.
Kuri none Colonel Gakunzi John Masabo, yongeye kugaruka mubaturage b’Irwanaho, ahitira ahitwa i Gakangara ahari umuhana munini wabaturage b’Irwanaho, Gakunzi ahageze kandi yashimishijwe nokongera gutanga audio ifite iminota itandatu yogusaba imbabazi za audio yatanze yambere agaya imikorere ya Twirwaneho, asaba ndetse nabanyamulenge ba Twirwaneho muri rusange imbabazi yuko yakoze ikosa.
Iyi audio yiminota itandatu(6), yavugishije benshi kumbuga nkoranya Mbaga (Social media), dore uko babivuze:
Uwitwa Chef Mututa, yagize ati: “Col Gakunzi Masabo, turakubabariye n’Imana y’Imulenge ikubabarire.
Kuyoba kumwana wumuntu birashoboka kongera ukagaruka mubanyu n’Ubutwari budasanzwe. Imana ikurongore mukazi kubutabazi b’imulenge igihe kiregereje ngo mugororerwe ibikwiriye ibyo mwakoreye Ubwoko burengana” Aha yari kurubuga rwa Minembwe Capital News,
Harundi udafite Izina kuri number ze +257 69 69 69 74, yagize ati: “Col.Gakunzi, Ibyananiye abandi arinabyo bigoye chane chane kubwoko bwachu kwiyemeza kowakoze ikosa ukabisabira imbabazi nibyiza”.
Naho Mugisha Joshua, we yavuze ko “Colonel Gakunzi, Numugabo wabagabo, Kandi nzi ko hari ababyeyi bacu bamugendereye kenshi aranga none asanze yarayobye aragarutse
Nyamusalaba nawe nagaruke”.
Harundi wanditse witwa John, yagize ati: “Iy’inkuru irashimishije bacuuuuuu
Nyabuna Radio Gakondo imwegere imubwire agire icyatangariza abarwanashaka
Ndetse anasezere NGARURA”.
Uwitwa Rugabano we yagize ati : “Gusabimbabazi nu butwari bukomeye, Col Gakunzi numwanawacu ninawe wafashiyambere pe gutabara yisange iwabo”.
Harabandi banditse ibitutsi izo Comments zabo twirinze kuzizana, ariko ubona abantu benshi bishimiye ko Colonel Gakunzi John Masabo yongeye kugaruka mubaturage b’Irwanaho.
Tuzakomeza tubashigikire murubu buryo bwokwigwanaho muburyo beitangaza amakuru. Muri kubikora neza coût de chapeau à you’re l’ équipe de Minembwe capital news