Avoka nk’Umuti Mushya wo Gukemura Ikibazo cy’Ibikomoka kuri Peteroli no Kubaka Ubukungu Burambye bw’u Burundi
U Burundi bwatangaje ko bwashyize icyizere gikomeye mu guteza imbere ubuhinzi bwa avoka, nk’igisubizo kirambye ku kibazo cy’ibura ry’ibikomoka kuri peteroli n’amadevize kimaze imyaka giteza igihombo gikomeye ku bukungu bw’igihugu.
Ibi byatangajwe n’Umunyamabanga Mukuru w’ishyaka riri ku butegetsi, CNDD-FDD, Révérien Ndikuriyo, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ku wa Gatanu tariki ya 02/01/2026, aho yagaragaje icyerekezo gishya Leta y’u Burundi yiyemeje mu guhangana n’iki kibazo cy’igihe kirekire.
Kuva mu mwaka wa 2020, ubwo Perezida Évariste Ndayishimiye yajyaga ku butegetsi, u Burundi bwakunze guhura n’ibibazo bikomeye by’ubukungu, by’umwihariko ibura ry’amadevize n’ibikomoka kuri peteroli. Ibi byagize ingaruka zikomeye ku mibereho y’abaturage no ku mikorere rusange y’ubukungu bw’igihugu, gisanzwe kiri mu bihugu bikennye cyane ku rwego mpuzamahanga.
Révérien Ndikuriyo yatangaje ko mu gihe kiri hagati y’imyaka ya 2029 na 2030, ikibazo cy’ibikomoka kuri peteroli kizaba cyarabaye amateka, bitewe n’umusaruro munini witezwe mu buhinzi bwa avoka.
Yagize ati: “Niba mubona ko u Burundi bukiri mu kibazo cy’igitoro, nimwihangane. Hasigaye imyaka itatu gusa ngo tubone igitoro ku bwinshi. Biciye mu guteza imbere ubuhinzi bwa avoka, bitarenze 2029 cyangwa 2030, tuzaba dufite umusaruro ungana na toni miliyoni imwe, ni ukuvuga ibilo miliyari bya avoka, bizinjiriza igihugu amadevize menshi cyane.”
Ndikuriyo yanavuze kandi ko intara ya Butanyerera, iherereye mu majyaruguru y’u Burundi, yamaze guhingwamo ibiti bya avoka birenga miliyoni 10, umusaruro wabyo ukazafasha igihugu kubona amadevize ahagije yo kugura peteroli n’imiti ikenewe.
Yongeyeho ati: “Ibikorwa biruta amagambo. Ishyaka CNDD-FDD riri mu bikorwa bifatika. Ku misozi yose y’u Burundi no mu bice byose by’igihugu, dufite ibiti bya avoka n’ikawa biri muri gahunda yacu y’ibyo twohereza mu mahanga, hagamijwe guteza imbere ubukungu no kwigira.”
Iyi gahunda yo guteza imbere ubuhinzi bwa avoka ifatwa nk’intambwe ikomeye mu gushaka ibisubizo bishingiye ku bushobozi bw’imbere mu gihugu, bigamije kugabanya kwishingikiriza ku mahanga no kubaka ubukungu burambye bushingiye ku mutungo kamere n’imbaraga z’Aburundi ubwabo.






