• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Sunday, January 11, 2026
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Avoka nk’Umuti Mushya wo Gukemura Ikibazo cy’Ibikomoka kuri Peteroli no Kubaka Ubukungu Burambye bw’u Burundi

Bahanda Bruce by Bahanda Bruce
January 3, 2026
in Regional Politics
0
Avoka nk’Umuti Mushya wo Gukemura Ikibazo cy’Ibikomoka kuri Peteroli no Kubaka Ubukungu Burambye bw’u Burundi
74
SHARES
1.9k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Avoka nk’Umuti Mushya wo Gukemura Ikibazo cy’Ibikomoka kuri Peteroli no Kubaka Ubukungu Burambye bw’u Burundi

You might also like

Perezida Museveni Yashimye Politiki ya Trump yo Gukumira Abimukira, Ayita Isomo rikomeye kuri Afurika

Angola na Qatar Byiyemeje Gushyigikira Inzira z’Amahoro mu Gukemura Umwuka mubi Uri Hagati y’u Rwanda na RDC

Perezida Trump Yatangaje Ko Yahagaritse Intambara Yari Imaze Imyaka 30 muri RDC

U Burundi bwatangaje ko bwashyize icyizere gikomeye mu guteza imbere ubuhinzi bwa avoka, nk’igisubizo kirambye ku kibazo cy’ibura ry’ibikomoka kuri peteroli n’amadevize kimaze imyaka giteza igihombo gikomeye ku bukungu bw’igihugu.

Ibi byatangajwe n’Umunyamabanga Mukuru w’ishyaka riri ku butegetsi, CNDD-FDD, Révérien Ndikuriyo, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ku wa Gatanu tariki ya 02/01/2026, aho yagaragaje icyerekezo gishya Leta y’u Burundi yiyemeje mu guhangana n’iki kibazo cy’igihe kirekire.

Kuva mu mwaka wa 2020, ubwo Perezida Évariste Ndayishimiye yajyaga ku butegetsi, u Burundi bwakunze guhura n’ibibazo bikomeye by’ubukungu, by’umwihariko ibura ry’amadevize n’ibikomoka kuri peteroli. Ibi byagize ingaruka zikomeye ku mibereho y’abaturage no ku mikorere rusange y’ubukungu bw’igihugu, gisanzwe kiri mu bihugu bikennye cyane ku rwego mpuzamahanga.

Révérien Ndikuriyo yatangaje ko mu gihe kiri hagati y’imyaka ya 2029 na 2030, ikibazo cy’ibikomoka kuri peteroli kizaba cyarabaye amateka, bitewe n’umusaruro munini witezwe mu buhinzi bwa avoka.

Yagize ati: “Niba mubona ko u Burundi bukiri mu kibazo cy’igitoro, nimwihangane. Hasigaye imyaka itatu gusa ngo tubone igitoro ku bwinshi. Biciye mu guteza imbere ubuhinzi bwa avoka, bitarenze 2029 cyangwa 2030, tuzaba dufite umusaruro ungana na toni miliyoni imwe, ni ukuvuga ibilo miliyari bya avoka, bizinjiriza igihugu amadevize menshi cyane.”

Ndikuriyo yanavuze kandi ko intara ya Butanyerera, iherereye mu majyaruguru y’u Burundi, yamaze guhingwamo ibiti bya avoka birenga miliyoni 10, umusaruro wabyo ukazafasha igihugu kubona amadevize ahagije yo kugura peteroli n’imiti ikenewe.

Yongeyeho ati: “Ibikorwa biruta amagambo. Ishyaka CNDD-FDD riri mu bikorwa bifatika. Ku misozi yose y’u Burundi no mu bice byose by’igihugu, dufite ibiti bya avoka n’ikawa biri muri gahunda yacu y’ibyo twohereza mu mahanga, hagamijwe guteza imbere ubukungu no kwigira.”

Iyi gahunda yo guteza imbere ubuhinzi bwa avoka ifatwa nk’intambwe ikomeye mu gushaka ibisubizo bishingiye ku bushobozi bw’imbere mu gihugu, bigamije kugabanya kwishingikiriza ku mahanga no kubaka ubukungu burambye bushingiye ku mutungo kamere n’imbaraga z’Aburundi ubwabo.

Tags: AvokaPeteroliumuti
Share30Tweet19Send
Bahanda Bruce

Bahanda Bruce

Recommended For You

Perezida Museveni Yashimye Politiki ya Trump yo Gukumira Abimukira, Ayita Isomo rikomeye kuri Afurika

by Bahanda Bruce
January 11, 2026
0
Perezida Museveni Yashimye Politiki ya Trump yo Gukumira Abimukira, Ayita Isomo rikomeye kuri Afurika

Perezida Museveni Yashimye Politiki ya Trump yo Gukumira Abimukira, Ayita Isomo rikomeye kuri Afurika Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yashimye icyemezo cya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe...

Read moreDetails

Angola na Qatar Byiyemeje Gushyigikira Inzira z’Amahoro mu Gukemura Umwuka mubi Uri Hagati y’u Rwanda na RDC

by Bahanda Bruce
January 11, 2026
0
Angola na Qatar Byiyemeje Gushyigikira Inzira z’Amahoro mu Gukemura Umwuka mubi Uri Hagati y’u Rwanda na RDC

Angola na Qatar Byiyemeje Gushyigikira Inzira z’Amahoro mu Gukemura Umwuka mubi Uri Hagati y’u Rwanda na RDC Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Angola, Tete António, yagiranye ikiganiro kirambuye na...

Read moreDetails

Perezida Trump Yatangaje Ko Yahagaritse Intambara Yari Imaze Imyaka 30 muri RDC

by Bahanda Bruce
January 11, 2026
0
Perezida Trump Yatangaje Ko Yahagaritse Intambara Yari Imaze Imyaka 30 muri RDC

Perezida Trump Yatangaje Ko Yahagaritse Intambara Yari Imaze Imyaka 30 muri RDC Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald J. Trump, mu kiganiro yagiranye na Fox News,...

Read moreDetails

Tito Rutaremara Yashinje Tshisekedi Gukoresha Amafaranga Agakodesha Abanyamahanga mu Byaha Bikomeye Bikorerwa muri RDC

by Bahanda Bruce
January 10, 2026
0
Tito Rutaremara Yashinje Tshisekedi Gukoresha Amafaranga Agakodesha Abanyamahanga mu Byaha Bikomeye Bikorerwa muri RDC

Tito Rutaremara Yashinje Tshisekedi Gukoresha Amafaranga Agakodesha Abanyamahanga mu Byaha Bikomeye Bikorerwa muri RDC Umuyobozi w’Urwego Ngishwanama rw’Inararibonye mu Rwanda, Tito Rutaremara, yashinje Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi...

Read moreDetails

“Amatora Naramuka Abaye Mu Mucyo, Nzubahiriza Ibyavuyemo” — Bobi Wine

by Bahanda Bruce
January 9, 2026
0
“Amatora Naramuka Abaye Mu Mucyo, Nzubahiriza Ibyavuyemo” — Bobi Wine

“Amatora Naramuka Abaye Mu Mucyo, Nzubahiriza Ibyavuyemo” — Bobi Wine Umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi akaba n’umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika ya Uganda, Robert Kyagulanyi Ssentamu uzwi...

Read moreDetails
Next Post
Leta ya Venezuela Yagize Icyo Itangaza ku Iburirwa Irengero rya Perezida Wayo, Ihakana Ibyatangajwe na Amerika

Leta ya Venezuela Yagize Icyo Itangaza ku Iburirwa Irengero rya Perezida Wayo, Ihakana Ibyatangajwe na Amerika

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge Abaturage AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

Manage Cookie Consent
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.
Functional Always active
The technical storage or access is strictly necessary for the legitimate purpose of enabling the use of a specific service explicitly requested by the subscriber or user, or for the sole purpose of carrying out the transmission of a communication over an electronic communications network.
Preferences
The technical storage or access is necessary for the legitimate purpose of storing preferences that are not requested by the subscriber or user.
Statistics
The technical storage or access that is used exclusively for statistical purposes. The technical storage or access that is used exclusively for anonymous statistical purposes. Without a subpoena, voluntary compliance on the part of your Internet Service Provider, or additional records from a third party, information stored or retrieved for this purpose alone cannot usually be used to identify you.
Marketing
The technical storage or access is required to create user profiles to send advertising, or to track the user on a website or across several websites for similar marketing purposes.
  • Manage options
  • Manage services
  • Manage {vendor_count} vendors
  • Read more about these purposes
View preferences
  • {title}
  • {title}
  • {title}
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?