Ay’indege bivugwa ko yahagurutse ku kibuga cy’indege cya Bujumbura igana muri RDC
Amakuru aturuka mu Burundi avuga ko ku kibuga cy’indege cyaho giherereye i Bujumbura ku murwa mukuru w’ubukungu bw’iki gihugu, hahagurutse indege yerekeza mu gihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, bigakekwa ko yaba igiye muri wa mugambi muremure wa Leta y’iki gihugu n’iya Kinshasa yo kurimbura Abanyamulenge zikoresheje mu kubagabaho ibitero byo ku butaka no mu kirere.
Ni ubutumwa Minembwe Capital News ikesha bamwe mu baherereye muri ibyo bice, aho ubwo butumwa bwabo bugira buti: “Nko mu minota 30 ishize yo kuri uyu wa gatatu tariki ya 09/09/2025, hano ku kibuga cy’indege cya Bujumbura hahagurutse indege y’igisirikare yerekeza mu ruhande rwa Kivu y’Amajyepfo muri RDC.”
Bukomeza bugira buti: “Twagerageje kuyitegereza yagiye amaturo agera muri atatu. Bigaragara ko yarimo isehera yo nk’ibikoresho bya gisirikare, ariko yazengurutse cyane, kuko yakubitaga mu Kibaya cya Gatumba igakomereza za Uvira no mu Kibaya cya Rusizi. No ku misozi. Hari n’ubwo yerekeje ku mupaka wa Luhwa uhuza u Rwanda n’u Burundi.”
Abo dukesha iyi nkuru banafashe n’amashusho y’iyi ndege iri mu kirere cy’u Burundi yerekeza i Uvira muri Kivu y’Amajyepfo.

Ibyo bibaye mu gihe n’ubundi ikibuga cy’indege cya Bujumbura giheruka gukemangwa gukoreshwa mu guhagurukiraho indege z’intambara zirimo na drones z’i gisirikare cya RDC n’icy’u Burundi zikagaba ibitero mu duce tw’i Mulenge, muri Mikenke, Rugezi n’ahandi.
Umuvugizi wa AFC/M23 mu bya politiki Lawrence Kanyuka, mu itangazo yashyize hanze ku mugoroba w’ahar’ejo, yavuze ko i Uvira n’i Bujumbura niho ihuriro ry’ingabo za Congo zitegurira ibitero byaba ibyo mu kirere no kubutaka.
Anavuga ko hari n’ibitero byateguriwe muri ibyo bice bibiri, maze bigabwa ku birindiro byabo biherereye mu bice bitandukanye byo muri iyi ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Uyu muvugizi muri iryo tangazo, yashimangiye ko ibyo batazabyihanganira, hubwo ko bagiye kibishakira igisubizo. Asoza avuga ko bazakomeza kurwana ku baturage no kubarindira ibyabo.