Ba Mai Mai barenga batanu n’imbunda zabo bishyize mu maboko ya MRDP -Twirwaneho muri Kivu y’Epfo
Abarwanyi bo mu mutwe wa Mai Mai bakorana byahafi n’Ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo, bishyize mu maboko y’u mutwe wa MRDP-Twirwaneho urwanya ubutegetsi bw’i Kinshasa.
Aha’rejo ku wa gatandatu, itariki ya 01/11/2025, bariya barwanyi ni bwo bageze muri Twirwaneho mu misozi y’i Mulenge.
Bakiririwe mu gice cya Mikenke nk’uko amakuru aturuka muri ibyo bice abigaragaza.
Bikavugwa ko baje baturuka mu Mashyamba yo muri teritware ya Mwenga mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Nk’uko amakuru yatanzwe n’abamwe mu barwanyi bo muri Twirwaneho abivuga aba barwanyi ba Mai Mai baje ari batandatu n’imbunda zabo zitanu.
Ati: “Twakiriye ba Mai Mai batandatu, bazanye n’imbunda zabo zitanu. Baturutse mu Mibunda.”
Mu minsi mike ishize nibwo kandi Mai Mai yo muri teritware ya Fizi yagaragaje ko ishaka kwiyunga kuri Twirwaneho. Ni nyuma y’aho bamwe muri bo bagiye batuma ubutumwa kuri uyu mutwe.
Mu butumwa bagiye ba wohereza bavuga ko barushye n’ishyamba, ndetse bakagaragaza ko n’intambara barwana ntacyerekezo zifite.
Mai Mai zimaze imyaka irenga 20 zirwanira mu mashyamba yo muri za teritware ya Fizi, Uvira na Mwenga. Hari ubwo zirwanya Leta y’i Kinshasa, ariko nk’ubu zivuga ko zifatanyije na yo mu ntambara irimo n’u mutwe wa M23 n’uwa Twirwaneho mu Burasirazuba bw’iki gihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo.






