• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Monday, September 8, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Religion

Babwiwe ibibateye ubwoba ku Ndondo ya Bijombo.

minebwenews by minebwenews
May 29, 2025
in Religion
0
Babwiwe ibibateye ubwoba ku Ndondo ya Bijombo.
86
SHARES
2.2k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Babwiwe ibibateye ubwoba ku Ndondo ya Bijombo.

You might also like

Umushumba Rev.Misigaro yavuze ku rukundo nyakuri.

Bidasanzwe havumbuwe ubwato Yesu yagendeyemo.

Rose Muhando yegukanye igihembo cya ICON AWARD muri TGMA 2025.

Umwe mu bahanuzi bakomeye ku Ndondo ya Bijombo muri Kivu y’Amajyepfo, yabwiye Abanye-Ndondo ubuhanuzi budasanzwe bubateye ubwoba.

Mu cyumweru gishize ni bwo aba banye-ndondo babwiwe ko bagiye kwinjira mu mwijima.

Ni umwijima ubuhanuzi buvuga ko uzaba ku batuye ku wu Mugethi no kw’i Rango n’ahandi hafi aho.

Ubu buhanuzi uko bwatanzwe, uwabutanze yagize ati: “Musenge cyane, ku wu Mugethi no kw’i Rango hagiye kuba umwijima ni ko Imana ibivuga. Ni musenga cyane hazaba impinduka, kuko nta kinaniye Imana.”

Utu duce twahanuriwe ibiteye ubwoba duherereye muri grupema ya Bijombo, teritware ya Uvira.
Tukaba tugenzurwa n’ingabo z’u Burundi n’iza FARDC.

Ndetse ikambi imwe y’izi ngabo z’u Burundi n’iya FARDC ishyinze muri imwe mu mihana yahanuriwe kuberamo ibiteye ubwoba, uwo ku wu Mugethi, mu gihe izindi na zo zabo zishyinze mu tundi duce dutandukanye two muri ibyo bice, hari nkiri mu Gahuna, Bijombo centre n’ahandi.

Nubwo uyu muhanuzi abatuye ku Ndondo ya Bijombo banze ko amazina ye atangazwa ku mpamvu z’umutekano we, yasobanuye ko umwijima ari intambara igiye kuba kandi ko izasiga amapfa menshi muri utwo duce.

Icyobikoze nyuma y’uko ubwo buhanuzi butanzwe, hari Umugabo w’Umunyamulenge watezwe n’Abapfulero baramurasa akomereka ku kuboko. Yarashwe ubwo yari avuye mu isoko iheruka gufungura mu Gatanga nyuma y’uko iyaremeraga mu Mitamba ipfuye kubera ingabo za FARDC zayirasiyemo abaturage bamwe bakayigwamo.

Ibi byaje kuzana umwuka mubi hagati y’abaturage ba Banyamulenge n’Ingabo za Leta zigenzura ibyo bice zitakurikiranye icyo kibazo. Bamwe bashaka gukeka ko byaba ari wo mwijima wavuzwe mu buhanuzi, kuko uwo mugabo wa komerekejwe ari uwo ku wu Mugethi.

Nyamara ku rundi ruhande bivugwa ko uwo mwuka mubi wavutse hagati y’impande zombi ari wo ushobora kuzabyara umwijima uvugwa mu buhanuzi.

Tags: MugethiUbuhanuziUbwoba
Share34Tweet22Send
minebwenews

minebwenews

Recommended For You

Umushumba Rev.Misigaro yavuze ku rukundo nyakuri.

by minebwenews
August 31, 2025
0
Umushumba Rev.Misigaro yavuze ku rukundo nyakuri.

Umushumba Rev.Misigaro yavuze ku rukundo nyakuri. Umushumba w'itorero rya All National Assemblies Of God, rifite icyicaro muri Isingiro district mu majy'Epfo ya Uganda, Reverend Misigaro Bizimana, yavuze ku...

Read moreDetails

Bidasanzwe havumbuwe ubwato Yesu yagendeyemo.

by minebwenews
August 24, 2025
0
Bidasanzwe havumbuwe ubwato Yesu yagendeyemo.

Bidasanzwe havumbuwe ubwato Yesu yagendeyemo. Abashakashatsi bavumbuye ubwato bwari bumaze imyaka irenga 2000 mu mazi epfo (mu ndiba yinyanja) ya Galileya, bavuga ko ari bwo Yesu yagendeyemo ubwo...

Read moreDetails

Rose Muhando yegukanye igihembo cya ICON AWARD muri TGMA 2025.

by minebwenews
August 20, 2025
0
Rose Muhando yegukanye igihembo cya ICON AWARD muri TGMA 2025.

Rose Muhando yegukanye igihembo cya ICON AWARD muri TGMA 2025. Umwamikazi wa gospel muri Tanzania, Rose Muhando, yongeye kwandika izina rye mu mateka nyuma yo kwegukana ICON AWARD...

Read moreDetails

Ben na Chance, Abanyamulenge bazwi mu ndirimbo za gospel, bashyize hanze Album nshya.

by minebwenews
August 19, 2025
0
Ben na Chance, Abanyamulenge bazwi mu ndirimbo za gospel, bashyize hanze Album nshya.

Ben na Chance, Abanyamulenge bazwi mu ndirimbo za gospel, bashyize hanze Album nshya. Itsinda rya gospel rigizwe na Ben na Chance, bashyize hanze Album nshya bise "Zaburi yanjye,"...

Read moreDetails

Dore inama z’ingenzi zagufasha guhagarika kurota inzozi mbi ziteye ubwoba.

by minebwenews
August 8, 2025
0
Dore inama z’ingenzi zagufasha guhagarika kurota inzozi mbi ziteye ubwoba.

Dore inama z'ingenzi zagufasha guhagarika kurota inzozi mbi ziteye ubwoba. Kurota inzozi mbi ni ikibazo gihangayikishije benshi muri ubu buzima tubayeho bwo mu isi. Izo nzozi zishobora gutuma...

Read moreDetails
Next Post
Amakuru avugwa ku bitero FARDC iri gutegura kugaba i Mulenge.

Uwari uhetse kwica abatabazi bari i Mulenge yatawe muri yombi

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?