Habaye imirwano kumunsi w’ejo hashize hagati ya M23 na Wazalendo.
Yanditswe na: Bruce Bahanda, tariki 14/08/2023, saa 7:30Am, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru, habaye imirwano yasakiranije umutwe wa M23 na Wazalendo. Ni mirwano yabereye mubice biri muri teritware ya Masisi, Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Amakuru aturuka muri ako gace nk’uko Minembwe Capital News yabwiwe, nuko iyo mirwano yahuje inyeshyamba z’umutwe wa M23 n’imitwe ishigikiwe na Guverinoma ya Kinshasa ariyo FDLR, Wazalendo na Nyatura, yabahurije muduce two ku Muhanda wa Rumeneti-Kilolirwe, homuri Groupement ya Bashali Kahembe.
Iyi mirwano Inyeshamba zo mu mutwe Wazalendo, FDLR na Nyatura bigambye ko basubije umutwe wa M23 inyuma, gusa kuruhande rwa M23 ntacyo baratangaza.
Aya makuru ntabyinshi twabashe guhabwa nabaturiye utwo duce usibye ko gusa ba bwiye Minembwe Capital News, ko harimo humvikana imbunda ziremereye muribyo bice ariko ko zatumye Abantu bongera Guhunga bagana Sake nutundi duce tutarimo imirwano turi muri teritware ya Rutsuru na Masisi. Ibi bibaye mugihe abaturage b’iburasirazuba baheruka ga gukora imyigaragambyo isaba leta ya Kinshasa na M23 ko bo baha amahoro ngo kuko bagize igihe bahunga.
Abarimo bakora iyo myigaragambyo bari bafite ibyapa byanditse ho ngo: “Turarushe no Guhunga, muduhe amahoro M23 namwe leta ya Kinshasa.”