
Rusekera na Murimbi, Imitwe y’inyeshamba irwanira leta ya Kinshasa bayabangiye ingata bakimara kurabukwa ingabo za M23.
Yanditswe na Bruce Bahanda, kw’itariki 30.05.2023, saa 3:30pm, Kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Nikuruyu wakabiri, byongeye kuvugwa ko habaye gukozanyaho hagati y’ingabo za M23 nabarwanyi bo mumitwe y’inyeshamba ifasha ingabo za Republika ya Demokarasi ya Congo (Fardc), kurwanya umutwe wa M23 urwanira muburasirazuba bw’ikigihugu.
Nkuko ayamakuru agera kuri Minembwe Capital News, avuga ko uku gukozanyaho kwabereye mubice biri muri Teritware ya Rutshuru ahitwa Murimbi na Rusekera.
Uwatanze iyinkuru yagize ati: “Twari dushaka kubavugitira umuti ariko bahunze tutarashira muri twiga .”
Ibi bice byombi Murimbi na Rusekera bikaba arimisozi ibangikanye. Ayamakuru yakomeje avugwako aha ari mubice birimo inyeshamba zo mumutwe wa Nyatura na APCLS, bizwi ko bafasha leta ya Kinshasa kurwanya umutwe wa M23.
Ibi bibaye mugihe kandi muburasirazuba bw’ikigihugu ca Republika ya Demokarasi ya Congo, mubice bya Beni, bahavumbuye imirambo y’abantu 15 bishwe barangije babata mucyobo.
Nkuko byatangajwe, havuzwe ko iyo mirambo bigaragara ko yishwe nabantu kandi ngo ko bigaragara ko bishwe mu mpera z’icyumweru gishize.
Aho iyo mirambo yatoraguwe nimugace ka Kanana, akaba ari mubirometre 80 numujyi wa Beni, bigakekwa ko bishwe n’inyeshyamba za ADF.
Nimugihe kandi minisitiri w’intebe Sama Lukonde umaze iminsi muruzinduko rwakazi muburasirazuba bw’ikigihugu aho agize iminsi agenderera ibi bice kugira ngwasuzume uko umutekano uhagaze akaba yatangaje ko inama yogutegura imikorere y’ubutegetsi bwa gisirikare muri Kivu y’Amajyaruguru na Ituri irimo gutunganywa kugira ngo hamenyekane niba ubu butegetsi bushobora kuvaho vuba usibyeko byamaze kwemezwa ko bugomba kuvaho nkuko tubikesha Radio Okapi tariki 17.05.2023.