Abavuye mu byabo Muburasirazuba bwa Republika ya Democrasi ya Congo bakoze imyigaragambyo ko bamaze kuruha.
Yanditswe na: Bruce Bahanda, tariki 13/08/2023, saa 8:30Am, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Amagana y’Abantu b’iganjemo Impunzi, zahunze intambara mubice bya Rutsuru, Masisi na Nyiragongo, kuwa Gatanu ushize nibwo bahuriye mu mujyi wa Goma, bamagana basaba Guverinoma ya Kinshasa ko yo hagarika intambara. Ibi babikoze bakoresheje inyandiko zanditse kubyapa ndetse bavuza ninduru maze bazenguruka umujyi!
Izimpuzi zavuye mubyabo barimo basaba Kinshasa ibi:
“Umutwe w’inyeshamba wa M23, nimuhagarike intambara. Igihe niki natwe turuhuke mwabantu mwe! b’Imana.”
“Tuguwe nabi ndetse turanahangayitse cyane kubijanye nubuzima kuva ubwo twavaga mubyacu tugahunga intambara.”
“Abana bacu bararwaragurika kubera guhindura climat no kubura ibiryo. Burimunsi bibasirwa n’indwara zitandukanye kubera ubuzima bubi. Ikindi kandi abana bacyu ntibakicyiga ishuri kandi amashuri arihafi gufungura.”
“Turasabisha abashinzwe umutekano ndetse naba M23 kuba baduha amahoro bahagarike intambara abantu bagataha abana bakazafungurira ishuri kugihe kimwe n’abandi kuko aho turi abana baba baye za mayibobo.”
Mu bigaragambyaga n’ubundi bavuga ko ari ntabufasha bw’ibiryo bahabwa ndetse bongeraho ko batagira n’imyambaro baha Abana babo nimugihe bahunze ibihe byinshi bi baviramo gusiga ibyabo bikangirika.
Do you have a spam issue on this blog; I also am a blogger, and I was wondering your situation; we have developed some nice practices and we are looking to trade methods with others, why not shoot me an email if interested.