Baltasar, uheruka gutangazwa ku mbuga nkoranyambaga nk’umunyabyaha ruhebwa yagizwe umwere.
Baltasar Engonga wabaye ikibazo mu mitwe ya benshi nyuma yaho hasohotse amashusho 400 asambana n’abagore barenga 200, urukiko rwamaze kumugira umwere kuri aya mashusho yaciye ibintu hirya no hino ku Isi. Urukiko rwisumbuye rwa Guinea Equatorial rwemeje ko nyuma y’iperereza ryakozwe ku mashusho yagiye hanze amugaragaza aryamanye n’abagore batandukanye barimo na mushiki wa Perezida, basanze bigomba guteshwa agaciro.
Uru rukiko rwemeza ko basanze abagore bose bagaragara muri ayo mashusho baryamanye na Baltasar, bose ari bakuru kandi bari hejuru y’imyaka y’ubukure, bisobanuye ko nta n’umwe yigeze afata ku ngufu cyangwa se ngwamushuke.
Urukiko ruvuga kandi ko mu bipimo by’ubuzima bafashe, byagaragaje ko nta ndwara n’imwe yandurira mu mibonano mpuzabitsina Baltasar yanduje aba bagore baryamanye.
Urukiko kandi rwagaragaje ko abagabo b’abagore Baltasar yaryamanye nabo, nta n’umwe wigeze gutanga ikirego ahubwo bamwe kuri ubu bakaba baratangiye kugana inzira z’amategeko ngo bahabwe gatanya n’abagore babo. Nyuma y’uko Baltasar agizwe umwere kuri ibi by’amashusho, yatangaje ko nawe agiye kujyana mu nkiko uwashyize hanze ayo mashusho amushinja kwangiza ubuzima bwe bwite.
Ariko nubwo iby’aya mashusho yabihanaguweho, Baltasar akomeje gukurikiranwa ibyaha birimo ruswa no kunyereza umutungo ari nabyo byatumye atabwa muri yombi .
Tubibutsa ko uyu Baltasar yari umuyobozi w’ikigo cya Guinea Equatorial gishinzwe gukora iperereza ku mikoreshereze y’imari, yatawe muri yombi mu ntangiriro z’ukwezi kwa Cumi n’umwe uyu mwaka, ni mu gihe yashinjwaga gufatanwa amashusho 400 yagiye yifata aryamana n’abagore batandukanye barimo n’abayobozi bakomeye nka mushiki wa Perezida, abagore b’abaminisitiri, umuyobozi mukuru wa polisi y’igihugu n’abandi. Ari nabwo yahise yirukanwa ku mirimo yarashinzwe muri Leta y’iki gihugu.