Kuri uyu wa Gatanu, tariki 27/10/2023, ibice bigize Bambo no munkengero zayo by’igaruriwe n’u mutwe wa M23 urwanya leta ya Republika ya Demokarasi ya Congo. Uy’umutwe wongeye kubura intambara ahagana mumpera z’umwaka wa 2021.
Bambo n’iyo Groupement nini muri teritware ya Rutsuru, ikaba ibarizwa muri Chefferie ya Bwito, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Centre ya Bambo iherereye mubilometre 60 n’u Mujyi wa Goma, uzwi nk’umurwa mukuru w’i Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Mu makuru Minembwe Capital News, imaze kwakira n’uko ahagana isaha z’umugoroba wajoro, kuri uyu wa Gatanu, w’ejo hashize, tariki 27/10/2023, i Bambo nomunkengero zayo humvikanye imbunda ziremereye, bikemezwa ko izo mbunda zar’izingabo za Republika ya Demokarasi ya Congo (Wazalendo, FDLR, Wagner na FARDC), ko barimo bahunga bava mubice byose bigize iyi Groupement nini yo muri teritware ya Rutsuru.
Ahandi humvikanye imbunda mugihe kingana nkoguhumbya noguhumura ni k’umuhanda ufite nimero ya Kabiri(RN2) homuri Shonyi muri Groupemant ya Kibumba. Bikavugwa ko FARDC n’abambari babo bashaka kongera kwisubiza uduce tumwe natumwe birangira bongeye kuyabangira ingata.
Kuri uyu wa Gatanu, Kandi Umuhanda wa Mweso, ugana muri Kitshanga, wongeye kumvikanamo imbunda mugihe gito ahagana kugicamunsi c’ejo hashize, tariki 27/10/2023, biza kurangira ingabo za leta ya Félix Tshisekedi, zihunze!! Amakuru yizewe avuga ko kugeza ubu umutwe wa M23 uragenzura Kitshanga yose no munkengero zayo, nk’uko ay’amakuru tuyakesha abaturage baturiye ibyo bice.
Kugeza ubu amakuru dufite kuri Minembwe Capital News, avugako i Kibumba no munkengero zayo ndetse nomuri Rutsuru, habyukiye agahenge kamahoro. Umutwe wa M23 uhagarariye mubilometre 10 n’u Mujyi wa Goma.
By Bruce Bahanda.