Mu ishuri rikuru ry’ubuvuzi riherereye mu Ntara ya Maniema ryi bwemo amafaranga arenga miliyoni 70 y’Amanyekongo.
Ni muri iri joro ryakeye rishira kuri uyu wa Kane tariki ya 11/04/2024, n’ibwo abakozi bibye ku ishuri rikuru ry’ubuvuzi rya ISTM, nk’uko iy’inkuru yatangajwe na Colonel Madjaliwa Benoit ukuriye district ya polisi yo mu gace ka Kasongo ko mu Ntara ya Maniema.
Yatangaje ko ibyavuye mu iperereza rya mbere bigaragaza uruhare rw’abakozi bamwe b’ikigo cya ISTM, muri ubwo bujura.
Avuga ko abakekwaho kuba baragize uruhare mu kw’iba ayo mafaranga, kuri ubu bari gu kurikiranwa na Polisi, ko kandi bazaburanishwa, ndetse harimo na batatu barinda ISTM kimwe n’umuyobozi ushinzwe ingengo y’imari.
Yakomeje avuga ko umuyobozi mukuru wa ISTM ari we wamumenyesheje ubwo bujura, nawe akaba yarabimenyeshejwe n’abazamu batatu barinda ibiro by’u buyobozi bw’ikigo cy’amashuri makuru.
Colonel Madjaliwa Benoit yemeza ko mu gihe cyo gusaka, mu nzu y’umuyobozi w’ingengo y’imari, habonetse amafaranga arenga miliyoni 40 y’amanyekongo. Ay’amafaranga akaba yaravumbuwe n’abashinzwe umutekano, harimo andi mafaranga arenga miliyoni 7 yavumbuwe mu rugo rw’umunyamabanga mukuru.
Amafaranga yose yanyerejwe ngwakaba agera kuri 79 y’amanyekongo, nk’uko ushinzwe iperereza yabivuze.
MCN.