Bamwe mu Banyamulenge bo mu Bibogobogo ntibakigera i Baraka, menya impamvu yabyo.
Urubyiruko rwo mu bwoko bw’Abanyamulenge rwo mu Bibogobogo ntirugikorera ingendo mu mujyi w’i Baraka, nyuma y’uko mu mpera z’u kwezi kwa karindwi rwagiye rukorerwa ihohoterwa rishingiye ku bwoko. Bahohoterwa n’insoresore z’Ababembe ziba zarahawe imbunda na Maï Maï.
Iminsi ingana n’ukwezi cyangwa irengaho ishize, nta musore wo mu bwoko bw’Abanyamulenge wongeye kuva mu Bibogobogo ngwabe ya rema isoko nkuru y’i Baraka.
Mu busanzwe i Baraka niyo ville(umujyi ) nkuru yo muri teritware ya Fizi, akaba ari naho habarizwa isoko nkuru yo muri aka gace. Nk’uko byasobanuwe, urubyiruko rwo muribi bice birimo no mu Bibogobogo niho rukunze gukorera ibikorwa byabo bibafasha kwiteza imbere, harimo ko ariho barangurira ndetse kandi bahagurira ibyo bakoresha mu ngo mu buzima bwabo bwa buri munsi.
Minembwe Capital News yabwiwe ko “mu mpera z’u kwezi kwa karindwi abasore ba Banyamulenge bagiye bahohotewe mu gihe babaga bamanutse i Baraka, bavuye mu Bibogobogo, ibi byatumye bacika inzira iva iwabo ija i Baraka.”
Kimwe cyo, abantu bakuru bo byavuzwe ko hari ubwo berekeza i Baraka bigakunda, ndetse bagataha amahoro ariko nanone bafite umutima uhagaze kubera ukutizera umutekano wabo.
Ariko kandi umutekano wo muri ibi bice ugira igihe cyo kuzamba ni gihe bigenda neza, mu gihe umutekano uba wanze ubuzima bwa benshi muri icyo gihe buviramo kononekara.
Tubibutsa ko Bibogobogo ari agace gatuwe cyane n’abo mu bwoko bw’Abanyamulenge ka kaba kegereye cyane i Baraka, kari mu ntera kandi y’ibirometro biri hagati ya 60 na 70 uvuye mu mujyi wa Minembwe.
Aka gace ni agace kayogojwe n’intambara mu myaka ibiri ishize, ahanini yabaga itewe n’imitwe yitwaje intwaro ya Maï Maï n’indi mitwe iyishamikiyeho yashizwe kugira ngo irimbure ubwoko bw’Abanyamulenge. Kugeza ubu Abanyamulenge baracatuye muri aka gace n’ubwo benshi berekeje uy’ubuhungiro kubera izo ntambara.
MCN.